Kamonyi: Ubuyobozi burihanangiriza abakoresha abana aho kubohereza ku mashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burihanangiriza abakoresha abana imirimo ibabuza kujya ku mashuri kuko ari ukwangiza ejo hazaza h’Igihugu, kandi ko abazafatanwa abana bazabihanirwa bikomeye.

Uwiringira avuga ko abakoresha abana bagiye guhagurukirwa
Uwiringira avuga ko abakoresha abana bagiye guhagurukirwa

Ubuyobozi butangaza ko abakoresha abana imirimo ivunanye cyangwa yoroheje ibabuza kujya mu ishuri, biganjemo abacuruzi ku dusantere, ababyeyi babakorera imitwaro bagiye mu masoko n’ababakoresha mu ngo batarageza imyaka y’ubukure.

Mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Rukoma mu isoko ry’ahitwa ku Rwina, abana basaga 30 bafashwe bazanye n’ababyeyi babo mu isoko babatwaje imitwaro, cyangwa baje kubahahira ngo basubire mu ngo.

Ababyeyi bafashwe na bo bemera ko bakoze amakosa, ariko bakitwaza ko bari baje kugurira abana inkweto cyangwa imyenda, nyamara wababaza igihe umwana aherukira ku ishuri ugasanga hari n’abana bamaze igihe batiga.

Umwe mu babyeyi ucuruza imineke muri iryo soko, avuga ko umukobwa we atize igihembwe cya mbere kandi atanasubiye ku ishuri mu cya kabiri, akavuga ko abiterwa no kuba kohereza umwana ku ishuri ntacyo bimushishikajeho n’ubwo yafashwe, yagaragazaga ko uwo mwana we w’umukobwa bucya asubira kwiga.

Agira ati “Umwana wanjye bamufashe muzanye kumugurira imyenda n’amakayi ngo asubire ku ishuri. Ntabwo yigeze yiga igihembwe cya mbere kuko nari ntarabona ibikoresho by’ishuri ariko ejo nzamwohereza kwiga”.

Abana basaga 30 bafatiwe mu isoko ryo ku Rwina baje batwaje ababyeyi imitwaro
Abana basaga 30 bafatiwe mu isoko ryo ku Rwina baje batwaje ababyeyi imitwaro

Undi mubyeyi ucuruza imbuto muri iryo soko na we agaragaza ko afite abana babiri biga ariko bimugoye kubishyurira bose amafunguro ku ishuri, akifuza ko bishobotse yajya yishyurira umwe undi akaza kurya mu rugo, kuko n’ubundi uwo atishyuriye bamwirukana kandi nta bushobozi afite.

Agira ati “Impamvu umwana wanjye atiga ni uko ari njyewe ubitaho nta mugabo ngira, kandi mfite uburwayi buntera kumva nta ntege mfite, ndagerageza nkabona amafaranga y’umwana umwe undi bakamwirukana. Banyemereye namwohereza akajya aza kurya mu rugo utwo nabonye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwiringira Marie Josée, avuga ko ababyeyi usanga bakoresha abana babo imirimo ntibabohereze ku mashuri kandi imyaka yabo y’ubukure itabemerera gutunga imiryango.

Avuga ko hamwe n’abandi bakoresha abana mu bikorwa bitandukanye, bagiye gukurikiranwa bakabihanirwa kugira ngo bacike ku ngeso yo kwangiza abana.

Agira ati “Usanga abana barimo guhata ibirayi muri za resitora, bakabavomesha amazi aho bubaka amazu, bakabahemba udufaranga duke ahubwo ibyo biraka byagahawe ababyeyi babo bakinjiza menshi. Urumva harimo kwiba umwana”.

Yongeraho ati “Harimo no kumukoresha kandi ibyo bihanwa n’amategeko. Nyuma yo kurangiza ubukanguramabaga bwo kubasubiza mu ishuri, tuzatangira kwinjira mu bibazo bituma bata amashri kandi nidusanga hari ababakoresha iyo mirimo bazabihanirwa bikomeye”.

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we bamufashe yaje kumugurira imyenda ngo asubire kwiga nyamara ataranize igihembwe cya mbere
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we bamufashe yaje kumugurira imyenda ngo asubire kwiga nyamara ataranize igihembwe cya mbere

Akarere ka Kamonyi kari gafite abana babarirwa mu 7.000 batahise basubira ku ishuri mu gihembwe cya kabiri 2022, imibare ikaba igaragaza ko abasaga 5.000 bamaze gusubizwayo kandi ubukangurambaga ngo buzarangira basubiyeyo bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka