Kamonyi: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri

Padiri Jean Paul Ndikuryayo uyobora College Saint-Ignace, ishuri riherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho guhanisha umwana kumukubita bikabije.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, avuga ko ibisobanuro bwari bufite ari uko Padiri Ndikuryayo yavuze ko yakubise uwo mwana amuhana, kuko we na bagenzi be bari banze kujya mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, wemeje ifungwa ry’uwo mupadiri, atangaza ko ubusanzwe igihano cyo gukubita abana mu mashuri cyaciwe, hakaba hari ibindi bihano bihabwa abana bigamije kubashyira ku murongo, hirindwa ingaruka zaterwa no gukubita umwana akaba yagira ibindi bibazo.

Dr. Nahayo avuga ko n’ubwo gucisha umwana ho akanyafu bidakwiye gucika, ariko bikwiye gukorwa mu buryo inzego zose zibifiteho amakuru, ku buryo aho bishoboka n’ababyeyi baba bakwiye kubimenyeshwa.

Dr. Nahayo asobanura ko kuba umuyobozi wa Saint-Ignace yafunzwe azira gukubita umwana amuhana, bidakwiye kubera abanyeshuri urwitwazo rwo gukora amakosa, ahubwo bikwiye kubera isomo n’abandi batanga ibihano bikakaye ku bana.

Agira ari "Inzego z’ubutabera zifite uko zizasuzuma kiriya gihano cyahawe umwana, ariko ni ni isomo ku barezi cyangwa abayobozi b’ibigo by’amashuri, kongera kwibuka ko hari ibihano bibereye abana bijyanye n’amakosa bakoze".

Yongeraho ati "Ntabwo bivuze ko kuba umuyobozi w’ikigo afunze byaha abana urwitwazo rwo gukora amakosa kuko baba baratumwe ku murimo wo kwiga, bakwiye kwitwararika bagakurikiza amategeko y’ikigo".

Ifoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umunyeshuri wambaye ijipo ya kaki, afite ibisa nk’inkovu ebyiri ku kuguru, ari naho abantu bahereye bagaragaza ko uwo mwana yahawe igihano gikomeye kitari gikwiye.

Uwo mupadiri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje.

Padiri Ndikuryayo aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nukuru padir yahanaga nkumubyeyi ndamuzi neza ko ntamahane muziho kuko yakoreraga iwacu ku mugina

NKURUNZZA dieudonne yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Muri iyi minsi uburezi bwaravangiwe bigatuma umuntu ejo hazaza h’u Rwanda hagirirwa amankekwe! Padiri ajya gufungwa se buriya twavuga ko yari agambiroiye kugira nabi? Oya mama! Abarezi mwitonde n’aho ubundi wagira ngo uburezi bwahinduriwe izina n’icyerekezo!Abashinzwe gufata imyanzuro nk’iyi iteka bazibuke ko "AGAHUGU KADAHANA KORORA Imisega" Uri Rwanda rw’ejo se mama! Ha mbere se ko abana bahanwaga babaye iki? Nsanga ndetse ari nabwo uburezi bwari bifite ireme! N’aho ubu abana se ! Yemwe we mbuze uko mbivuga peeee

Dative yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

nibace inkini nzamba kuko padiri yabikoze nkumubyeyi uhana umwana we kuko nambere Niko byahoze none ibintu byarazambye umuco kubanyeshuri waracitse

damascene yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Abarimu mwihurizo, ubwo Directeur Padri afunzwe abarimu MWe sinzi ikizabarengera. Inkoni muyishyire hasi, buri kosa rikozwe umwana azane ababyeyi be bamwihanire cg LETA ishyireho umukozi wa RIB mu kigo cyishuri ushinzwe guhana abana; naho guhana birabakoraho tu.

Uwiringiyimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Mbere umuco wakanyafu ukiriho ntamwana warenzaga saa6hr ata gera murugo, kubera gutinya gukubitwa) none ubu isaha yahf ni saa10hr pm Muravuga mutarabona ngaho uzakubite umwana ngo yatwaye inda yindaro!!! Padiri nibamubabarire pe ikibi nukuvuna ugupfwa naho ubund bitewe namavuta bisiga niyo yamuciraho byagaragara

PFG yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

nakanyafu ntabwo ari bibi ,gutsibura umunyeshuri
ubundi nibyo bituma ,hatabaho kwirara kwabana ,urabona bariya bakatiwe igifungo cy,imyaka itanu kuko baciye imyenda yabo bishimira gusoza amashuri yisumbuye buriya iyo bagirwa inama kare babakubita akanyafu ntibyari kugera hariya mubucamanza,uyumubyeyi ntatekereze ko ari uguhemukira umwana ,ababyeyi baririye ku rukiko abana babo bamaze gukatirwa iriya myaka 5 .azababaze .nubwo umubyeyi nyakubahwa yatanze
imbabazi bakarekurwa .

waliha yanditse ku itariki ya: 6-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka