Kamonyi: Inzu ifashwe n’inkongi
Mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, inzu y’umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka.
- Inkongi yangije byinshi kuri iyi nzu (Ifoto: Intyoza)
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye Kigali Today ko iyi nkongi yatangiye yoroheje ariko umuriro uza kuba mwinshi, umukozi wo mu rugo atabaza inzego z’umutekano zihita zijya kuyizimya.
SP Habiyaremye avuga ko igisenge cyangiritse cyose n’ibintu byose byahiriye mu nzu, ariko ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima.
Ati “Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahise ihagera, ibasha kuzimya iyi nzu no gutabara abana babiri bo muri urwo rugo hamwe n’umukozi”.
SP Habiyaremye avuga ko kugeza ubu iyo nkongi bikekwa ko yaturutse ku mashanyarazi, ubu bakaba barimo bakora iperereza ngo hamenyekane icyayiteye by’ukuri.
SP Habiyaremye yaboneyeho kwibutsa abantu gutunga ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi z’imiriro, bizwi nka ‘kizimyamwoto’, kugira ngo ziramutse zinabayeho habeho ubutabazi bwihuse.
- Polisi yihutiye kuzimya no gutabara abari muri iyo nzu (Ifoto: Intyoza)
Asaba abubaka inzu zabo kujya bakoresha ibikoresho biramba mu gihe bashyira amashanyarazi mu nzu (Installation), kuko biri mu birinda inkongi.
Ikindi ni ukwirinda kujya bacomeka ibikoresho by’amashanyarazi igihe batarimo kubikoresha, birimo firigo, ipasi, televiziyo n’ibindi, ndetse bakajya bagenzura niba ntaho insinga z’amashanyarazi zitameze neza, kugira ngo bikosorwe bitarateza inkongi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|