Kamonyi: Ikamyo ipakiye umucanga ikoze impanuka yangiza imodoka nyinshi

Ikomyo ipakiye umucanga izwi nka Howo, ikoze impanuka mu Karere ka Kamonyi, umanuka ahitwa Gihinga hazwi nko mu Rwabashyashya, igonga imodoka nyinshi, ariko ngo ntiharamenyekana niba hari abo iyo mpanuka yahitanye.

Ni impanuka ikomeye
Ni impanuka ikomeye

Amakuru Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yahaye umunyamakuru wa Kigali Today, avuga ko iyo kamyo itaramenyekana ibirango byayo cyangwa uwari uyitwaye, yamanutse ikabura feri kubera ko inapakiye ikagenda igonga imodoka isanze mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko hari gutekerezwa uko izo modoka zikunze guteza impanuka zigonga izindi mu muhanda, zashakirwa aho zizajya zinyura zonyine, by’umwihariko mu bice bigaragara ko hamanuka cyane kuko iyo zibuze feri zangiza byinshi.

Agira ati “Turi gutekereza uko iki kibazo cy’izi modoka nini zibura feri zikagongo izindi zashakirwa ahandi zajya zinyura kugira ngo hirindwe impanuka cyane cyane ahantu hamanuka, ibiri gutekerezwa ni byinshi”.

Nahayo avuga ko bitakoroha ko izi modoka zikurwa mu muhanda munini unyura muri Kamonyi, kuko akazi zikora nako gafitiye akamaro Igihugu, cyakora ngo ntabwo byakomeza kureberwa gusa.

Yahagaritswe no kugenda igonga izindi modoka
Yahagaritswe no kugenda igonga izindi modoka

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Iréné Irere, yabwiye KigaliToday ko iyo kamyo yavaga i Muhanga ijya i Kigali, yagonze imodoka eshatu zerekezaga hamwe, n’izindi esheshatu zerekezaha i Muhanga.

Avuga ko muri iyo mpanuka abantu 32 ari bo bakomeretse, abo bikabije bajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge i Kigali, abandi mu bitaro bya Remera-Rukoma ndetse no ku kigo nderabuzima cya Gacurabwenge.

Asobanura ku ikijyanye no kwirinda ko impanuka zikomeza kwigaragaza kuri uyu muhanda, umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanga, yasobanuye ko hakwiye kuganirwa uko hashyirwa ibyapa byinshi biburira kugira ngo abashoferi bahagere bazi umuhanda bagezemo.

Avuga kandi ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA na Minsitiri ibishinzwe, bashobora gushyiraho uburyo bwo kubaka imihanda y’amakamyo yorohereza abakoresha imihanda mu bice bikunze kugaragaramo impanuka.

Cyakora ngo n’abakoresha imihanda batwaye ibinyabiziga bakwiye kujya bita cyane ku gukoresha no gusuzumisha ibinyabiziga byabo, kuko ngo iriya kamyo atari ubwa mbere yari igiye mu muhanda kandi ntabyo yari yarangije.

Anasaba abashoferi kubahiriza amabwiriza ashyira intera ihagije hagati y’ibinyabiziga batwaye cyane cyane mu gihe cy’imvura kugira ngo imodoka iramutse igize ikibazo cyo kubura feri itagonga cyane imodoka zegeranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ntago biba byoroshye ariko IMANA ibarengere kabisa

KWIZERA Dieudonne yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Imana ikomeze kwihanganisha imiryango yabuze abayo muriyo mpanuka. Gusa mutwereke ibirango byiyo HOWO(kamyo)

Mutuyimana valens yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Pole kabisa abakomeretse. Bakore umuhanda vuba. Ziriya camion azirapakira zikarenza unushibozi bwa,o.

butamu yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Bitewe nuko banyiri ziriya kamyo batita speed govern niyo mpamvu bakunda gukora impanuka bakangiza byinshi.usanga akenshi munzira bagenda birukq cyane.

JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Yooo imana ibatabare

Christine yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Nonese ni gute bavuga ko ibirango by’iyo kamyo bitagaragaye kandi ihari?Nonese nta bantu yahitanye?

NTAGANZWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Rwose njyembona hakorwa gahunda izo camion zikajya zikora mwijolo gusa nahubundi kwivanga mizindimodoka nibibazo

Manu yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka