Kamonyi: Ibihembo bahawe na Polisi babifata nk’ikimenyetso cyo guhora birinda ibyaha
Abahawe ibihembo na Polisi y’Igihugu mu marushanwa y’isuku n’isukura n’umutekano mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko bagiye kurushaho kuwucunga neza, bitwararika ku byakomeza guhungabanya umutekano, kuko babifata nk’ikimenyetso cyo kwirinda ibyaha.

Ibyo bihembo birimo moto n’amafaranga, babishyikirijwe nyuma yo guhiga abandi mu marushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rw’abamotari, abanyonzi, inzego z’umutekano, abakozi b’Akarere n’ibindi byiciro, ahakorwaga ubukanguramabaga ku kunoza isuku no kwicungira umutekano.
Amarushanwa y’isuku n’isukuru n’umutekano no kurwanya igwingira ry’abana ategurwa buri mwaka na Polisi y’Igihugu, yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, nyuma agezwa no mu Ntara, aho Imirenge yahize iyindi ku rwego rw’Intara ihabwa imodoka, ku rwego rw’Akarere bagahemba moto, ku rwego rw’Utugari bagahembwa amafaranga miliyoni.

Mu mikino naho hagenwa ibihembo aho nko mu Karere ka Kamonyi, ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko rw’abakorerabushake, yatsinze iy’abanyonzi igahembwa amafaranga ibihumbi 800frw n’aho iy’abanyonzi igahembwa ibihumbi 600.
Ku bw’abo banyonzi, icyo gihembo bahawe usibye kuzabafasha kugurira amagare abanyamuryango ba Koperative yabo, hari n’icyo bivuze ku gukomeza gucunga umutekano wo mu muhanda nk’abasanzwe bazwiho guteza impanuka igihe bakoresheje nabi umuhanda harimo no kugenda bafata ku makamyo
Tuyisenge Saidi uhagarariye abanyonzi bakorera i Musambira, avuga ko mu byaha bakoraga birimo kugenda nabi mu muhanda, gufata ku makamyo n’indi myitwarire irimo kugira umwanda kandi batwara abagenzi.

Agira ati, “Wasangaga twikubita hasi, bakatugonga kandi ahanini biduturutseho ariko iki gihembo ni nko kutwererka ko Polisi itabereyeho gusa kuduhana ahubwo inadufasha kwitwara neza, iki ni ikimenyetso umuntu wese azajya yibuka agiye gukora ikosa akibuka ko akwiye gukora neza ngo azabihemberwe”.
Umuyobozi wa Koperative Imboni z’impinduka Tuyisaba Naphtal, yabaye iya gatatu igahembwa ibihumbi 350Frw, avuga ko igizwe n’abahoze bahungabanya umutekano bagororewe mu bice bitandukanye by’Igihugu, nabo bakaba basanga igihembo bahawe bagiye kugikoresha bongera igishoro, ariko banarushaho gufasha bagenzi babo bakitwara nabi kuko nabo bari mu babangamiraga umutekano.
Agira ati, “Tuzarushaho gukangurira bagenzi bacu bakiri mu bikorwa bihungabanya umutekano ko bakwiye kwisubiraho, bagakura amaboko mu mifuka bagakora kuko nka koperative yacu iracyafite abanyamuryango bakeya, kandi ubu twe turakora tukiteza imbere turashimira Polisi y’Igihugu yatumye tubasha guhinduka ikaba inaduhaye ibihembo”.

Umunyambabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira wabaye uwa mbere ukaba wahembwe moto, Nyirandayisabye Christine avuga ko mu byo bakoze byatumye bahembwa birimo kunoza isuku ku muhanda munini wa Kaburimbo no kurwanya urugomo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Jose avuga ko mu marushanwa ataha bazashyira imbaraga mu bikorwa by’isuku no kubungabunga umutekano mu Mirenge y’icyaro nyuma y’uko ibonye abakozi bahagije barimo nk’abashinzwe isuku n’imibereho myiza.
Agira ati, “Mbere hari abakozi b’Imirenge batari buzuye mu bice by’icyaro, ariko ubu barabonetse tuzarushaho kujya no mu Mirenge y’icyaro kugira ngo nayo yitabire cyane aya marushanwa kuko ahanini, Imirenge iza mu guhembwa yiganjemo iya hano hafi ku muhanda no mu Mujyi”.

Akarere ka Kamonyi kari gaherutse guhabwa igihembo cy’Umurenge wahize iyindi mu Ntara y’amajyepfo, uhembwa imodoka, ubu Akarere ka Nyamagabe kakaba ariko kabaye aka mbere, ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi bukaba buvuga ko batadohotse ahubwo ariko amarushanwa agenda bazakomeza gukora ngo bagaruke ku mwanya wa mbere.
Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu busaba abayobozi b’Imirenge n’Utugari bahembwa, gukoresha neza ibyo bihembo abaturage bakabigiramo uruhare mu kugena uko amafaranga bahembwe azakoreshwa kugira ngo bitabaca intege mu gukomeza kugira uruhare mu kwimakaza umuco w’isuku no kwicungira umutekano.

Ohereza igitekerezo
|