Kamonyi: Hubatswe umuyoboro uha amashanyarazi ingo zo mu Mirenge itanu

Ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Karama, Nyamiyaga, Gacurabwenge, Kayenzi na Runda byageze ku musozo, uyu muyoboro ukaba witezweho kugeza amashanyarazi mu ngo zitarayabona muri iyi Mirenge, ndetse ingo nyinshi mu ziteganyijwe kuyahabwa zikaba zatangiye gucana.

Kalisa Rosine, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Kamonyi, avuga ko imirimo yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi yubakwaga muri iyi Mirenge itanu mu Karere ka Kamonyi yasojwe muri Kamena 2021 ndetse yatanze amashanyarazi ku ngo zirenga 3,000 ziri muri iyi Mirenge. Muri Runda bahaye ingo 1,325, Nyamiyaga baha ingo 712, Gacurabwenge baha 624, Kayenzi baha ingo 203 naho Karama baha 200.

Kalisa yagize ati “Tumaze kubona ko Akarere ka Kamonyi ari ko ka nyuma mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo mu gukwirakwiza amashanyarazi aho gafite abasaga 41% gusa bamaze kugezwaho amashanyarazi, twahisemo kwihutisha gutanga amashanyarazi twubaka imiyoboro mishya mu Mirenge n’ubundi yari isanzwe iyafite ariko hari ingo nyinshi zitayafite kubera gutura kure y’imiyoboro yari isanzwe, byatumye rero intego twari twarihaye uyu mwaka yo gutanga amashanyarazi tuyirenza.”

Kalisa avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2020/2021 bateganyaga gutanga amashanyarazi ku ngo 4850 ariko muri rusange umwaka wasojwe bamaze kurenza iyi ntego kuko bahaye ingo 5095.

Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Kamonyi akomeza avuga ko mu Mirenge ya Karama, Gacurabwenge, Nyamiyaga, Kayenzi na Runda yonyine ingo 3,082 zayahawe binyuze muri iyo miyoboro mishya yubatswe muri iyo Mirenge.

Kalisa asoza avuga ko ubu bari kwihutisha gutanga amashanyarazi kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere ingo zose zo muri Kamonyi zimaze guhabwa amashanyarazi.

Abamaze guhabwa amashanyarazi mu miyoboro yuzuye muri iyi Mirenge batangiye kuyabyaza umusaruro

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

Misago Ildephonse uyobora ishuri ribanza rya Bugarama rihereye mu Murenge wa Kayenzi, mu Kagari ka Bugarama avuga ko amashanyarazi yahinduye imyigishirize ndetse n’abanyeshuri babasha gukoresha ikoranabuhanga.

Iri shuri riri mu yahawe amashanyarazi
Iri shuri riri mu yahawe amashanyarazi

Ati: “Amashanyarazi yahinduye ibintu byinshi cyane mu buzima bw’imyigire yacu ya buri munsi. Nka gahunda yo guha abana mudasobwa (computer) birabafasha, ikindi natwe bidufasha mu ma raporo n’ibindi tutashoboraga gukora tudafite umuriro.”

Uyu muyobozi avuga ko bakoreshaga amafaranga asaga ibihumbi Magana arindwi (700,000 Rwf) ku kwezi muri mazutu bashyira muri moteri (generator) ariko ubu bakoresha amafranga atarenze ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000 Rwf) aho baboneye amashanyarazi.

Twahirwa Vincent we ni umucuruzi ufite iduka ricuruza ibyiganjemo ibiribwa (Alimentation) mu Murenge wa Karama na we uri mu babonye amashanyarazi afatiye kuri iyi miyoboro mishya yubatswe.

Twahirwa avuga ko usibye ubu bashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, ubundi yacuruzaga neza ibintu bikagenda neza ndetse amashanyarazi yazanye impinduka nyinshi yaba kuri we n’umuryango we, cyangwa abakenera ibicuruzwa muri iyo “alimentation”.

Aragira ati “Ubu dufite frigo tubasha gukonjesha ibicuruzwa byacu ntibyangirike ndetse n’ubikeneye bikonje akabibona, amatara turacana abakiriya bagahaha amasaha yose, dufite imashini za “computer” dukoresha mu ibaruramari, mbese amashanyarazi yaradufashije cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge, Umulisa Leah, avuga ko mu Kagari ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi.

Ati: “Hari abamaze kwihangira imirimo nko gusudira amadirishya n’imiryango, ubu batangiye gukora kandi neza. Ikindi cyiza gishimishije ni uko abaturage b’ino aha ubu abenshi batangiye kuvugurura inzu zabo aho baboneye amashanyarazi, ndetse bamwe baguze amateleviziyo barareba amakuru mu ngo zabo. Usibye ibyo, hari imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, mbese impinduka zaje kubera amashanyarazi ni nyinshi.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi
Bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri pe hari imidugudu yagiye irengana Mu itangwa ry’ashanyarazi Mutuvugire umudugudu wa Rubona natwe tubone umuriro

Aloys yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

None se umudugudu wa Rubona Koko, twazize iki? Amaso yaheze mu kirere! Ahantu hegereye kaburimbo kuri centre kamonyi! Mukarenga mukajya mu byari bya kure bavandi!

Kanyoni yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka