Kamonyi: Hashyizweho Komite igenzura imitangirwe ya serivisi

Mu rwego rwo kunoza serivisi zitangwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, akarere ka Kamonyi kashyizeho Komite ishinzwe kugenzura imitangirwe ya serivisi mu nzego zitandukanye. Iyo komite ihuriweho n’ubuyobozi bw’akarere n’urwego rw’abikorera.

Iyo komite ikuriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwera Marie Alice, ifite inshingano zo gushishikariza no kugira inama inzego zitandukanye ku gutanga serivisi nziza.

Abagize Komite biyemeje kujya bamanuka bakajya ahatangirwa serivisi byibuze inshuro imwe mu cyumweru. Hakibandwa ku kugenzura uko abaturage bakirwa n’uko abakozi bitabira akazi, ndetse n’isuku cyane mu maresitora.

Bamwe mu bagize Komite ishinzwe kugenzura imitangire ya servise.
Bamwe mu bagize Komite ishinzwe kugenzura imitangire ya servise.

Ukuriye iyo komite yashyizweho tariki 15/12/2012 avuga ko kuva bahawe izo nshingano, iyo komite yasuye bimwe mu biro by’utugari tugize akarere, bakaba barasanze hari ibyo abanyamabanga nshingabikorwa bubahiriza nko kwandika ku rugi ko biyemeje kubaha serivisi nziza, ndetse na telefoni bahamagara babonye batakiriwe neza.

Ariko kandi ngo basanze hari ibikwiye kunozwa nko kuvugurura ingengabihe kuko basanze gahunda banditse idahinduka. Ati “icyiza ni uko yajya ahindura gahunda agendeye mu bikorwa ateganyije mu cyumweru agashyiraho n’amasaha. Naho ubundi byavamo kubeshya abaturage”.

Ahandi iryo tsinda ryasuye ni mu bigo nderabuzima, utubari n’amaresitora, ariko ho ngo basanze barikosoye kubera bo bamenyereye gusurwa muri gahunda y’isuku. Ariko ngo mu maresitora baracyafite urugendo rurerure mu kunoza isuku mu bikoni no mu bwiherero.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka