Kamonyi: Habereye impanuka ikomeye y’imodoka

Mu Karere ka Kamonyi urenze ku cyapa imodoka zihagararaho cya Musambira, ahitwa Karengera mu Murenge Murenge, habereye impanuka ikomeye y’imodoka Toyota Coaster itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali, n’imodoka ya Toyota Hilux Vigo yavaga mu Karere ka Muhanga, hakaba hakomeretse bikomeye abantu 3 abandi 8 bakomereka byoroheje.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko umushoferi wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux Vigo irimo abantu bane, yataye umukono we yagombye kugenderamo agonga iyo modoka ya Toyota Coaster babisikanaga irimo abantu 28 ayisanze mu mukono wayo, ari byo byateje iyo mpanuka yakomerekeyemo abo bantu.

Yunzemo ko impanuka yatewe n’inyuranaho ryakozwe nabi, no kutaringaniza umuvuduko byakozwe na shoferi wari utwaye Toyota Vigo wataye umukono.

Umwe mu babonye iyo mpanuka iba yabwiye Kigali Today ko iyo Vigo yihutaga cyane, ari nabyo bishobora kuba byatumye igonga imodoka ya RFTC, mu gushaka kubisikana n’izindi modoka.

Amakuru yatanzwe n’ibitaro bya Kabgayi, avuga ko abakomerekeye muri iyo mpanuka bageze muri ibyo bitaro ari barindwi kandi ko batarembye bikabije.

SP Kayigi yibukije abatwara ibinyabiziga kwitwararika birinda umuvuduko ukabije, no kunyuranaho nabi mu gihe batwaye kugira ngo birinde impanuka kandi barinde n’abandi basangiye gukoresha umuhanda.

Yabasabye kandi kwirinda uburangare no kwirara bigaragara kuri bamwe mu bakoresha umuhanda.

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga
Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse nkuko nabivuze ni jules nyaruguru uko byumva rero abashoferi beshi bakora amakosa yo kwambukirana umuhanda batabanje kureba niba ntamodokari irimbere cyamgwase se ngo barebe umuvuduko iyo ugiye kudepasa murakoze

jules mugisha yanditse ku itariki ya: 16-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka