Kamonyi: Gitifu w’Umurenge uherutse gusohora itangazo ritavuzweho rumwe yasezeye ku kazi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, Niyobuhungiro Obed, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 yasezeye ku mirimo ye yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge ku mpamvu ze bwite.

Gitifu Niyobuhungiro Obed yasezeye ku kazi
Gitifu Niyobuhungiro Obed yasezeye ku kazi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Abiyingoma Gérard, yatangarije Kigali Today ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Niyobuhungiro Obed, yanditse ibaruwa asezera ku nshingano ayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere.

Ati “Ni byo yanditse ibaruwa ivuga ko ahagaritse akazi mu gihe kitazwi ku mpamvu ze bwite, ntabwo rero umukozi yasezera ngo umwangire kandi afite impamvu ze zituma adakomeza akazi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi abajijwe niba gusezera kwa Gitifu Niyobuhungiro ntaho bihuriye n’amabwiriza yari aherutse gutangaza abwira abantu bose ko bazajya bakora ibikorwa bihuza abantu benshi ari uko babanje kubisabira uruhushya, yasubije ko ntaho bihuriye kuko nta mpamvu yanditse mu ibaruwa isezera.

Ati “Ni byo amabwiriza twarayabonye ariko mu ibaruwa ye ntiyigeze avuga ko ari yo mpamvu ahagaritse akazi keretse mumwibarije mukumva ko ari cyo cyabimuteye”.

Gitifu Niyobuhungiro Obed yari aherutse gusohora amabwiriza abuza abantu gukora iminsi mikuru ibahuza, avuga ko umuntu wese uzajya agira ibirori cyangwa ibindi bintu bimuhuza n’umuryango cyangwa abantu benshi bazajya babisabira uruhushya, abazabirengaho bakabihanirwa.

Ayo mabwiriza ntiyakiriwe neza n’abantu batandukanye kuko bagaragazaga ko azanye ikintu cyo gukumira no kubuza ubwisanzure mu bantu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri ayo mabwiriza ye byanyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Hari abavuze ko agaruye amabwiriza nk’ayatanzwe mu bihe bya Covid-19 ndetse hari n’abavuze ko yarengereye aho yavuze ko guterana mu muryango remezo ndetse n’ibirori by’imiryango bizajya bisabirwa uruhushya ku Murenge.

Uwitwa Nikuze Alphonsine yagize ati “Nta sabukuru y’amavuko nzakoresha se cyangwa abana banjye ntibayemerewe, ntabwo tuzahemba umuntu mu muryango wabyaye se? None se no gusenga mu muryango remezo na byo ni ugusaba uruhushya?”

Gitifu Niyobuhungiro Obed yabaye umuyobozi mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi irimo Umurenge wa Ngamba, Umurenge wa Kayumbu, Umurenge wa Gacurabwenge, ubu akaba yayoboraga Umurenge wa Karama.

Iri ni ryo tangazo rikekwa kuba intandaro yo gusezera:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Azasubire mu ishuri.

Toto yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

ibi nuguhubuka cyane bayobozi mukora munyungu z’abaturage kandi mugira umurongo ngenderwaho kuki mukora ibintu nkaho aho mwahawe kuyobora ari isambu yanyu kandi nayo igira amabwiriza agenga imikoreshereze yubutaka

mukwiye kwisubiraho mukamenya aho mugarukira rwose mureke gusebya igihugu rwose

guhuka yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Akurikiranwe wasanga yarangiye kugarura amacakubiri.

Rujukundi yanditse ku itariki ya: 8-09-2023  →  Musubize

Nabose. Sekandi. Nabakono. Bimusanze. Wasanga ubwo yavugaga ko akorere perezida. Poro kagame ariko. Porotike Nokugaragaza. Icobarico babico. Babireka tukubaka urwagasabo

Ni jmv yanditse ku itariki ya: 8-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka