Kamonyi: Gahunda ‘y’Umukuru w’umudugudu mu ishuri’ yitezweho gukundisha igihugu ababyiruka

Abana n’abarezi mu Karere ka Kamonyi baravuga ko gahunda y’umukuru w’umudugudu mu ishuri yagaruye kandi yimakaza ubumwe bw’abanyeshuri, ikanagira uruhare mu kurwanya ikibazo cy’abana bata amashuri.

Abana biga hamwe bitoramo Umukuru w'Umuduggdu ubahagarariye mu ishuri
Abana biga hamwe bitoramo Umukuru w’Umuduggdu ubahagarariye mu ishuri

Umukuru w’umudugdu mu ishuri atorwa mu bana batuye mu mudugudu runaka akabayobora haba ku ishuri cyangwa iwabo mu miryango, ku bana biga amashuri abanza n’ayisumbuye.

Iyi gahunda imaze umwaka itangijwe ngo yatumye abana barushaho gusabana, gufashanya hagati yabo, kurwanya amacakubiri n’urwikekwe, ndetse ishimangira gahunda ya Leta y’Ijisho ry’umuturanyi.

Iyi gahunda kandi yunganira gahunda isanzwe y’itorero ryo ku mudugudu, aho abana bigana mu ishuri bataha hamwe bahura bagakorera umukoro hamwe bakunganirana aho umwe afite intege nkeya.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascène watangije iyo Gahunda, ahamya ko gutora umukuru w’umudugudu na Mutwarasibo mu mashuri bifasha abana kugira uruhare mu burere bwabo, aho kumva ko byose bazabikesha mwarimu gusa.

Avuga kandi ko abana batangira kare kumva inshingano bafite no kuzishyira mu bikorwa no kwikurikiranira ubwabo ahari ikibazo bakunganirwa n’ababyeyi n’abarimu.

Agira ati “Umwana iyo abonye inshingano akiri muto tuba turimo kurema umutimanama we, akagira inshingano n’umumaro mu rungano mu gihe cye kandi akabikurana yaratojwe mu buryo bwo gufata icyemezo no kugira umumaro kandi akawugirira abandi”.

Yongeraho ati “Nta kundi twatoza umurage wo gukunda igihugu, kwihesha agaciro n’izindi ndangagaciro tudahereye mu bana bato, iyi gahunda kandi izarema urubyiruko rwacu muri wa muco w’ubukoranabushake aho bazakura biyumvamo kwitangira igihugu”.

Abana biga mu mashuri yisumbuye ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Musumba (GS Musumba) bavuga ko umukuru w’umudugudu mu ishuri abafasha gukorera hamwe, gufashanya no gukundana.

Umwe muri bo agira ati “Iyo baduhaye umukoro mu ishuri turafatanya, byagabanyije ikibazo cyo gutsindwa kuri bamwe. Iyo mwakoreye hamwe umusaruro uriyongera, amasomo aroroha tugasobanurirana, iyo tugeze mu rugo kandi tumenya uko buri wese yaramutse, ibibazo yagize byatumye ataza ku ishuri, kandi tugasura abana bagize ibibazo ku buryo n’uwavuye mu ishuri tumufasha kugaruka”.

Undi nawe agira ati “Iyo turi hamwe dukorera hamwe ntawe uvuga ngo uyu ni uwo kwa runaka, cyangwa avuka aha, twese tuba twunze ubumwe, twumva twishimiye kuba turi kumwe nta wishisha undi”.

Abana baganirira hamwe uko bakemura ibibazo mu midugudu yabo
Abana baganirira hamwe uko bakemura ibibazo mu midugudu yabo

Umuyobozi wa GS Musumba avuga ko kuva umukuru w’umudgudu mu ishuri yajyaho ikibazo cyo guta amashuri ku bana cyagabanutse cyane kuko bamenya amakuru y’impamo y’ibibazo umwana aba yarahuye na byo bayakuye ku bana bagenzi be baturanye, ibyo bigatuma ubuyobozi bw’ishuri bukurikiranira hafi.

Gahunda y’umukuru w’Umudugudu mu ishuri kandi igamije kunganira gahunda zindi nk’itorero ryo ku mudugudu, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu babyiruka, kurwanya ivangura n’amacakubiri mu babyiruka no kwimakaza Ndi Umunyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimishijwe cyane niyi gahunda yashyizweho y’umukuru w’umudugudu mu ishuri urumva ko yagize akamaro gakomeye mu Karere ka Kamonyi byumwihariko mu Murenge wa Nyarubaka,shimira cyane nabazanye iki gitekerezo.

Uwanyiligira Denise yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka