Kamonyi: Bariga uko urubyiruko rwize imyuga rwahuzwa n’umurimo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko burimo kwiga uko urubyiruko rurangiza kwiga imyuga n’ubumenyingiro, rwahuzwa n’umurimo mu rwego rwo kugabanya ikigero cy’ubushomeri mu bakiri bato.

Abaherewe amahugurwa muri ODIT nabo bazahabwa ubufasha mu kwihangira umurimo
Abaherewe amahugurwa muri ODIT nabo bazahabwa ubufasha mu kwihangira umurimo

Ishami rishinzwe umurimo muri ako Karere rigaragaza ko umubare w’urubyiruko muri usaga gato ibihumbi 110, ariko hari ikibazo cy’uko kimwe cya gatatu (1/3) babarirwa mu bihumbi 30 batagira aho babarizwa, haba mu kazi, mu ishuri cyangwa mu mahugurwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’umuriromo mu Karere ka Kamonyi Mukamana Laetitia, avuga ko zimwe mu ngaruka zo kuba urubyiruko rudakora, harimo guterwa inda zitateganyijwe mu bangavu, cyangwa kwishora mu biyobyabwenge, bikagira ingaruka ku buzima bwabo n’Igihugu muri rusange.

Agaragaza ko kugira ngo urubyiruko rubashe gukora hashyizweho amashuri y’imyuga, ariko hakwiye kongerwamo uburyo bwo kwigira ku murimo, abiga amezi atandatu bakamara agera kuri atatu mu ishuri, andi atatu bakayamara mu bigo bikora ibyo biga bimenyereza umwuga.

Mukamana yongeraho ko igihe umunyeshuri yigiye mu ishuri no ku murimo, (Duel training program), uwiga umwuga amenyera imikorere ya kompanyi zikora ibijyanye n’ubumenyingiro, aho usanga bamenyera akazi hakiri kare bikazatuma basoza bafashwa guhuzwa n’umurimo.

Agira ati “Ubu dufite abasaga 100 barimo kwigira mu bigo bine nyuma yo kwiga mu ishuri, nibasoza tuzabaha ibikoresho noneho udasigaye mu kazi k’ikigo yimenyerejemo, ajye kwihangira ake kazi kuko azaba ahakuye ubumenyi”.

Guhabwa impamyabumenyi bizabongerera amahirwe yo kubona akazi no kukihangira
Guhabwa impamyabumenyi bizabongerera amahirwe yo kubona akazi no kukihangira

Yongeraho ati “Akarere gafite ubushobozi bwo gufasha urubyiruko rwize imyuga, inguzanyo ntoya bashobora kwiguriramo ibikoresho, hari n’ibikoresho Akarere gatanga nk’uyu mwaka tuzabiha abasaga 300, rero urubyriuko rwiga imyuga niruhaguruke rujye ku murimo kuko ibikoresho n’igishoro birahari”.

Avuga ko ubundi buryo bugiye kujya bukoreshwa mu gutanga ibikoresho ku barangije imyuga, ari ukujya bakurikirana uko bigira ku murimo, bityo uhabwa ibikoresho abe ari uwamenye gushaka amasoko, ndetse hanabeho kubaguriza amafaranga bazishyura ku nyungu nkeya.

Abarangije muri ODIT bashyizwe mu bazahabwa ibikoresho

Mukamana avuga ko kuba hari abanyeshuri barangije mu kigo cyigisha ubukanishi no kudoda (ODIT) Kamonyi bagera kuri 300, ariko bakaba bose batari mu kazi byongera ibyago byo kugira abashomeri benshi bityo ko nabo bagiye guhabwa ibikoresho.

Umuyobozi uhagarariye ODIT mu Karere ka Kamonyi, Mudenge Pacifique, avuga ko bakira abana bari mu cyiciro cy’abakennye cyane, ku buryo kuva mu mwaka wa 2018 bigishije imyuga abasaga 300 bari badafite ubushobozi bwo kwirihira amashuri y’imyuga mu bukanishi n’ubudozi.

Mukamana avuga ko barimo kwiga uko abiga imyuga barangiza bahuzwa n'umurimo
Mukamana avuga ko barimo kwiga uko abiga imyuga barangiza bahuzwa n’umurimo

Mudenge avuga ko nyuma yo gusoza amasomo abarangije hari hashize imyaka itanu hataratangwa impamyabumenyi, bikaba byababeraga imbogamizi mu guhabwa akazi ariko ikibazo gikemutse, dore ko mu basaga 300 baharangije, 60 gusa ari bo bari bafite akazi.

Agira ati “Bari batugaragarije ko iyo babonye akazi basabwa kwerekana impamyabumenyi ko bize imyuga koko, icyo kirakemutse, natwe tuzabahugurira gukoresha inkunga ziboneka ku rwego rw’Akarere kuko abarangiza hano aba ari babandi Akarere kaduhaye bigaragara ko nta mikoro bafite tukabafasha kwiga”.

Asobanura ko na bo bagiye gushyiraho uburyo bwo kwigira ku murimo bafasha abahiga kubona ibigo bibakira ngo batangire kwimenyerza umwuga, bityo bazahavane ubumenyi buzatuma babasha gukoresha inguzanyo cyangwa ibikoresho bazahabwa n’Akarere.

Abanyeshuri barangiza imyuga bagaragaza ko zimwe mu mpamvu zatumaga batajya ku murimo, ari uko nta bushobozi bwo kwigurira ibikoresho bagiraga, ariko kuba Akarere kabijeje inkunga y’ibikoresho n’inguzanyo, bagiye gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.

Mudenge avuga ko bagiye gutoza abana uko bazajya bahuzwa n'umurimo
Mudenge avuga ko bagiye gutoza abana uko bazajya bahuzwa n’umurimo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka