Kamonyi: Bakurikiranyweho kwiba Sacco bakoresheje impapuro mpimbano
Munyarugendo Zabuloni na Muhawenayo Joram bo mu karere ka Nyamasheke batawe muri yombi tariki 23/04/2012 bakekwaho gushaka kwiba amafaranga muri Sacco ya Rugarika, aho Muhawenayo yari amaze igihe cy’ibyumweru bibiri yimenyereza umwuga (stage).
Ubuyobozi bwa SACCO ya Rugarika bwamenye ko aba basore bakorana kandi ari abatekamutwe, ubwo Munyarugendo Zabuloni yazaga kubikuza amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 510 afite ifishi iriho ifoto ye ariko amazina ari Irakiza Patrick. Basanze ayo mafaranga yanditse ku ifishi ariko atanditse mu bitabo by’umunyamuryango. Barebye igihe yabikirijwe basanga ni Muhawenayo wayanditse.
Muhawenayo ngo yaje kushaka stage avuga ko ari umunyeshuri urimo kurangiza mu Rwunge rw’amashuri rwa Karengera mu ishami ry’ibaruramari (comptabilité) ariko byaje kugaragara ko ibaruwa yazanye kwaka stage ari impimbano kuko umuyobozi w’icyo kigo avuga ko uwo munyeshuri nta wahigeze.
Nyuma Muhawenayo ubwe yaje gutangaza ko yarangije kwiga mu mwaka wa 2009 mu ishuri ryitiriwe John Wesley i Kibogora muri Nyamasheke mu ishami rya Gestion Informatique.

Muhawenayo Joram wemera icyaha avuga ko ibikorwa nk’ibyo babikoze no muri Sacco ya Shyogwe mu karere ka Muhanga, aho yakoze stage. Na none ku bufatanye na mugenzi we Munyarugendo n’undi musore uba i Kigali bibye amafaranga ibihumbi 460 ubuyobozi bwa Sacco ya Shyogwe busigara bukurikiranye bamwe mu bakozi bahakoraga.
Abo basore babarurirwa mu murenge wa Ruharambuga mu kagari ka Kanazi,akarere ka Nyamasheke bafatanywe udutabo dutatu twa Sacco zitandukanye turiho amafoto ya Munyarugendo Zabuloni ariko amazina ariho aratandukanye.
Mu gatabo ka Sacco ya Ruhango hariho izina rya Ishimwe Japhet, wabikuje amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 479 asigaho 1000; Sacco ya Gacurabwenge afitemo ibihumbi 845 ku izina rya Ndakize Patrick naho Sacco ya Rugarika afitemo miliyoni imwe n’ibihumbi 535 rya Irakiza Patrick.
Munyarugendo Zabuloni yanze kugira icyo atangariza Polisi ngo ategereje umwunganizi mu mategeko naho mugenzi we Muhawenayo Joram yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’ubushomeri kuko amaze imyaka itatu yararangije kwiga kandi nta kazi yabonye.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ALIAS, NTACYO MUZIGEZAHO KUKO MUSHAKA GUSARURA AHO MUTABIBYE, UMUNSI WA 40 WABAGEREYEHO NI MUSABE IMBABAZI KANDI MWIHANE
Twatsinze urubaza nimukureho iyo nkuru irashaje!inkuru imara umwaka kuri net?ese ko mutatangaje ko twatsinze
Icyakwereka ukuntu aba batindi bahangayikishije abakozi ba sacco ya Shyogwe aho abakozi bose bafunzwe baryozwa ayo mafaranga. Birababaje kuko kubw’iyo mpamvu byatumye na chef w’iyo sacco asezera. Ni bahanwe byintangarugero babere n’abandi akarorero!