Kamonyi: Bahangayikishijwe no gusubizwa mu turere tw’icyaro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko burimo gukora ibishoboka ngo akarere kongere gusubira mu turere tw’Imijyi, kugira ngo ibikorwa by’iterambere byako bidasubira inyuma.

Ibiro by'Akarere ka Kamonyi
Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Thadeo Tuyizere, atangaza ko batunguwe no kubona bashyizwe mu turere tw’icyaro kandi Kamonyi ari akarere gafatanye n’Umujyi wa Kigali, ku buryo ndetse ibikorwa bya Kigali byinshi bigenda byimukira muri Kamonyi.

Ibyo kandi binashimangirwa n’umwe mu bakora ubushakashatsi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’uturere (RODA), aho nawe asanga akarere ka Kamonyi kari gakwiye gushyirwa mu turere twunganira umujyi wa Kigali kubera ibikorwa by’iterambere bimaze kuhagera, kuko gafatanye now mujyi kandi kaberanye no kwagura ibikorwa byawo.

Icyakora ubuyobozi bwa RODA butangaza ko butazi ibishingirwaho ngo uturere tugirwe utw’icyaro cyangwa utwunganira Umujyi wa Kigali, kuko yo ikurikirana uko amafaranga agenerwa ibikorwa remezo mu turere atangwa na Leta akoreshwa, ko ibyo gushyira uturere mu byiciro byashakirwa mu bindi bigo.

Abaturage b’Akarere ka Kamonyi batuye mu bice bya Ruyenzi bifuza ko akarere kabo gasubizwa mu turere tw’imijyi kubera ko hari ibikorwa byatangiye gukorwa bishobora gusubira inyuma, kubera ko byakorwaga kubera ko akarere kegereye Umujyi wa Kigali.

Uwitwa Pascal Ndahimana agaragaza ko hari abaturage baganaga umujyi wa Ruyenzi bakahagura ibibanza baturutse mu Mujyi wa Kigali kubera ko akarere kafatwaga nk’ak’umujyi, amazu y’imiturirwa yahazamukaga, inganda n’ibindi bikorwa abantu bazaga bakurikiye ku Kamonyi akaba afite impungengenge z’uko ishoramari rishobora kudindira.

Agira ati “Inganda zari zimaze kuza zatumaga abantu babona akazi, n’imyumvire yo gukorera mu mujyi irahinduka kuko abantu bajijutse iyo baje guturana n’abatajijutse bahindura imyumvire. Icyo twifuza ni uko twajya tugira uruhare mu bidukorerwa tukumva n’agaciro kabyo, tugatanga ibitekerezo kugira ngo natwe tumenye amakuru ku bigiye kudukorerwa”.

Ndahimana avuga ko abashyira uturere mu byiciro bakwiye kujya bamanuka bakaganiriza abaturage bavuga rikumvikana kugira ngo ibemezo bifatwa bifatwe mu nyungu z’abaturage.

Akarere karimo gukora ubuvugizi
Tuyizere avuga ko imwe mu ngaruka zitari nziza akarere katewe no gusubizwa mu turere tw’icyaro ari ukwangirwa gushyiraho icyanya cy’inganda kandi mbere cyari gihari, kandi hari n’abashoramari benshi bifuzaga kuza kubaka izindi ku Kamonyi.

Tuyizere avuga ko harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo nibura icyo cyanya cy’inganda cyemerwe kuko ku Kamonyi ari ho hantu hafi cyane kuri Kigali kurusha ahandi, ku buryo kwakira inganda byasa nko kuba n’ubundi zubatse i Kigali.

Agira ati “Turimo gukora ubuvugizi kuko inganda nyinshi ziri i Kigali hari abashoramari bari baje bifuza kuzihashyira. Turimo gukora ibishoboka ngo tugisubirane ubwo tucyemerewe icyaba gisigaye ni ugushaka amafaranga yo kugitunganya, kugira ngo ibikorwa byose byaba bikenewe ku mushoramari abisangeyo”.

Tuyizere (Hagati) avuga ko imwe mu ngaruka zo gushyirwa mu turere tw'icyaro ari ukwangirwa kugira icyanya cy'inganda
Tuyizere (Hagati) avuga ko imwe mu ngaruka zo gushyirwa mu turere tw’icyaro ari ukwangirwa kugira icyanya cy’inganda

Hari kandi abantu benshi bari baje gutura Kamonyi bavuga ko batakarije icyizere iterambere ryari ku muvuduko mwiza, kuko hari hamaze no gushyirwa site ngari yo kubakamo amazu agezweho bigizwemo uruhare n’abaturage, hakaba hari impungenge ko ubutaka bwabo bwaba bugiye gutakaza agaciro.

Kuri icyo kibazo Tuyizere avuga ko abantu badakwiye kugira impungenge kuko gushyirwa mu cyaro bidakuraho kuba akarere kakomeza gutera imbere kandi kagakomeza ibikorwa, icyakora ngo harakomeza gukorwa ubuvugizi bimwe mu bitemewe byemerwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka