Kamonyi: Bafashe ingamba zo kugabanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bafashe ingamba zirimo gusezeranya imiryango ibanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere, no gusubiza mu mashuri abangavu babyariye iwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Marie josée Uwiringira avuga kandi ko bari no kuganiriza imiryango ibanye nabi, bakangurirwa gusezerana no kubana mu bwumvikane, aho banasobanurirwa itegeko ry’umuryango hagamijwe guhindura imyumvire.
Avuga ko mu mihigo ya buri mwaka bahiga nibura gusezerana imiryango isaga 1000 ibanye mu buryo butemewe n’amategeko, aho 410 imaze gusezerana, ariko by’umwihariko muri iyi minsi 16 uhereye ku wa 24 Ugushyingo 2024, bazasezeranya imiryango isaga 60, abana basaga 70 batanditse ku babyeyi bombi bakaba bazandikwa, naho abangavu babyariye iwabo 87 basubiye ku mashuri mu rwego rwo kubasubiza uburenganzira bw’abo.
Agira ati, "N’ubu mu mashuri turi kubaganiriza ngo birinde ihohoterwa, turi kuganiriza no gusobanura itegeko ry’umuryango ngo hakumirwe ihohoterwa, no kwirinda ingaruka z’amakimbirane mu miryango ibanye nabi, aho dukura abana mu mihanda no kubasubiza mu ishuri, no kubabonera ibikoresho by’ishuri".
Avuga ko hari igihe unasanga abagabo basigarana abana batanywe n’abagore babo, hakaba hariho gahunda yo kubaha inyongeramirire kuko usanga bene abo bana bagira ibibazo by’imirire mibi.
Umukozi wa Save Generations Organization, Uwizeyimana Josiane avuga ko uretse iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikwiye ko buri wese agira uruhare mu gutanga amakuru ku hagaragaye ihohoterwa, kuko n’aho ritaragera rishobora kuhagera.
Agira ati, "Turasaba abafatanyabikorwa batandukanye kwinjira muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko rigira ingaruka nyinshi zirimo imibereho mibi y’abana, amakimbirane avamo impfu zitunguranye, no kuba uwahohotewe aba atagifite ubushobozi bwo gukora ngo yiteze imbere".
Ku kijyanye no gutangira amakuru ku gihe, Uwizeyimana agaragaza ko hari aho, ihohoterwa rikiba rigahishirwa kubera imyumvire ku wahohotewe, ingaruka z’ihohiterwa no kuba abantu bakitinya gutanga amakuru.
Asaba Abanyarwanda n’imiryango itari iya Leta ko bakwiye kwita ku burenganzira bw’umwana, basobanurira imiryango ingaruka zo kubana mu makimbirabe, kuko usanga hari ibitagerwaho neza kandi bikagira ingaruka ku bana, zirimo kwishora mu biyobyabwenge, mu buraya no mu bujura.
Kuva ku wa 25 Ugushyingo 2024, nibwo mu Rwanda hatangijwe ubukanguramabaga ngarukamwaka, bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, hagamijwe gukangurira Abanyarwanda kuryirinda no kuririnda bagenzi babo kuko rigira ingaruka nyinshi ku gihugu, zirimo ku kubura ubuzima, uburwayi bwo mu mutwe no kudindira mu iterambere.
Ohereza igitekerezo
|