Kamonyi: Babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa umupolisi

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Nzanana Evariste bakunze kwita Gakara na Nsanzipfura Augustin, bombi bafashwe bagerageza guha ruswa umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gushaka gutanga iyi ruswa byaturutse ku kuba hari moto abapolisi bari bamaze amezi abiri bafatiye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda basanga irimo amadeni y’amande angana n’ibihumbi 635Frw, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Nyiri moto yabonye ayo mafaranga atazayabona, yatangiye gushaka uko atanga ruswa kugira ngo umupolisi wayifashe ayimusubize.

SP Kanamugire yagize ati “Moto yafatanwe Nsanzipfura kuko yayikoreshaga ubumotari, yafatiwe mu Karere ka Kamonyi. Nsanzipfura yabonye amaze gufatwa abitekerereza Nzanana (umusekirite mu bamotari mu Mujyi wa Kigali), Nzanana yamubwiye ko aziranye n’umupolisi wayifashe, amubwira gushaka Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 bakabimugiramo ikarekurwa”.

SP Kanamugire akomeza avuga ko guhera tariki ya 3 Kanama 2021 saa saba z’amanywa, Nzanana yatangiye guhamagara umupolisi wari wafashe moto amubwira ko hari amafaranga ashaka kumuha akabarekurira moto yafashe. Umupolisi yaramwemereye, basezerana aho baza guhurira akayamuha, gusa umupolisi yari yateguye uburyo baza gufatirwa mu cyuho bazanye ayo mafaranga.

Ati “Umupolisi yakomeje kuvugana na Nzanana bumvikana aho amusanga mu Karere ka Kamonyi. Habanje kuza Nsanzipfura azanye ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuko ngo yari yabwiye Nzanana ko atabona ibihumbi 100 kuko na we yari yamuhaye ibihumbi 30 kugira ngo amuteretere umupolisi”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Nsanzipfura yafatiwe mu cyuho arimo gutanga iyo ruswa, yafashwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uwo munsi. Amaze gufatwa hahise haza na Gakara nawe ahita afatwa.

SP Kanamugire yibukije abantu bagifite imyumvire yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi, ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi Polisi y’u Rwanda ikaba iri mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, yabibukije ko uzajya agerageza guha ruswa umupolisi azajya ahita amwifatira ako kanya.

Abafashwe baremera icyaha bakanagisabira imbabazi, bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka