Kamonyi: Ambasaderi w’u Bwongereza yashimye uruhare rw’umuhinzi mu gutegura imihigo

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Hon. Omar Daair, arashima uko urwego abahinzi bagezeho mu gutegura imihigo ijyanye n’igenamigambi ry’ubuhinzi, hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage byakusanyijwe n’abaturage.

Igishushanyo cy'imihigo cyamurikiwe Ambasaderi Omar
Igishushanyo cy’imihigo cyamurikiwe Ambasaderi Omar

Yabitangarije mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Karere ka Kamonyi, mu rwego rwo kureba ibimaze kugerwaho aho we n’abo bari kumwe basuye Umurenge wa Musambira na Gacurabwenge, baganira n’abahinzi uburyo imihigo itegurwa ndetse n’uko bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo kandi babigizemo uruhare.

Ambasaderi Omar yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi muri gahunda bafite yo gukomeza gufasha umuturage kugera ku iterambere.

Agira ati “Nashimishijwe n’uburyo nakiriwe mu Karere ka Kamonyi. Nashimiye kandi intambwe imaze guterwa mu kuzamura uruhare rw’umuhinzi mu mihigo by’umwihariko, ariko muri rusange biganisha no kuzamura imyumvire ye mu gukora ubuhinzi neza kandi akagira imibereho myiza.”

Ambasaderi Omar yavuze ko u Bwongereza n’u Rwanda bifitanye umubano umaze igihe kandi umaze gushinga imizi, ari nayo mpamvu batekereza gutera inkunga uyu mushinga wo gutegura imihigo, uyu mushinga ukaba umaze kugera ku ntego zawo kandi bazakomeza no mu bindi bikorwa.

Ambasaderi Omar aganira n'abahinzi bo ku Kamonyi
Ambasaderi Omar aganira n’abahinzi bo ku Kamonyi

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu, Niyongira Uzziel, yavuze ko kuba u Bwongereza bwarahisemo kuza gufasha muri iyi gahunda, bisobanura uruhare rukomeye rwa Leta y’u Rwanda by’umwihariko mu kubana neza n’amahanga.

Yavuze ko akarere kazakomeza gufasha umuhinzi kuzamura imyumvire kandi inzitizi zose zituma atagera ku ntego yiyemeje zigakurwaho, ku bufatanye n’izindi nzego mu rwego rwo gukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga koko, kandi bigafasha mu gukomeza kwihaza mu biribwa no kuzamura ubukungu bw’imiryango n’Igihugu muri rusange.

Uwo mushinga ubusanzwe watangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2021, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarangane mu Rwanda (Transparency International) ku bufatanye na CCOAIB.

Niyongira yashimiye umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza
Niyongira yashimiye umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza

Watangijwe ku bufatanye na Departement y’u Bwongereza ifite mu nshingano iterambere mpuzamahanga, FCDO (Foreign Commonwealth Development Office).

Abahinzi bagaragarije Ambasaderi ko imihigo yabafashije gutegura neza igenamigambi rituma bitegura neza ibihembwe by’ihinga, uburyo bazahingamo n’uko bazashaka amasoko y’umusaruro wabo.

Bamugaragarije ko inkunga y’u Bwongereza ari ingenzi kuri bo mu gutegura igenamigambi mu buhinzi, kandi ko umusaruro watangiye kuboneka n’ahakiri imbogamizi zikaba zikomeje gushakirwa ibisubizo.

bafashe ifoto y'urwibutso
bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka