Kamonyi: Abayobozi mu midugudu bavangiraga ubuyobozi bahagaritswe ku mirimo
Abakuru b’imidugudu babiri, abashinzwe iterambere babiri n’umwe mu bashinzwe umutekeno mu mudugudu bo mu murenge wa Runda, bahagaritswe ku mirimo by’agateganyo bazira kudatanga serivisi mbi ku baturage kandi bikitirirwa ubuyobozi muri rusange.
Abahagaritswe ni umukuru w’umudugudu n’ushinzwe iterambere mu mudugudu wa Nyagacaca ho mu kagari ka Ruyenzi, umukuru w’umudugudu wa Gasharara wo mu kagari ka Kagina, ushinzwe iterambere mu mudugudu wa Kigabiro ho mu kagari ka Muganza, n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rubumba ho mu kagari ka Ruyenzi.
Mwitiyeho Gratien, umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Runda, akaba ari nawe usimbura Umunyamabanga Nshingwabikorwa, atangaza ko mbere yo kubahagarika ubuyobozi bwabanje gukurikirana imikorere ya bo, bitewe n’ibibazo byagaragara mu myubakire.
Ngo hari bamwe mu bakuru b’imidugudu bigize abakwepo (commissionaire), bakarangira ibibanza abantu bashya baza gutura mu murenge wa Runda, barangiza bakabatera ubwoba ko kubona ibyangombwa byo kubaka bigora; ubundi bakabizeza ko bo (abakuru b’imidugudu) bashobora kubakingira ikibaba bakubaka.
Mwitiyeho akomeza avuga ko ibyo byagize ingaruka ku bubaka nta byangombwa, kuko iyo ubuyobozi bubafashe bubasenyera; bagasigara bikomye ubuyobozi muri rusange.
Uretse aba bahagaritswe, uyu muyobozi avuga ko hari n’abandi bagikorerwa igenzura bashobora kubakurikira.
Ibibazo by’aba bahagaritswe byashyikirijwe inteko z’abaturage z’imidugudu bayoboraga, zemeza ko bagomba guhagarikwa, bakaba basimbuwe by’agateganyo mu gihe Komisiyo y’amatora itaraza gutoresha abandi.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Runda, bahamya ko hari abayobozi b’imidugudu bihaye gushaka indonke mu baturage, bakaba bashima icyemezo cyo kubahagarika; ariko kandi barasaba ko n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagenzurwa, kuko na bo barimo abakora amakosa nk’ayo cyangwa akaba ari bo bayakoresha abakuru b’imidugudu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mukosore introduction y’iyi nkuru aho mwanditse...bahagaritswe ku mirimo by’agateganyo bazira kudatanga serivisi mbi ....
Naho ubundi nihakorwa itohoza bagasanga aba bayobozi ibyo bakekwaho bibahama,ubutabera buzakore akazi kabwo uyu muco ucike burundu.