Kamonyi: Abaturage barashishikarizwa kuzuza ibisabwa ngo batazacikanwa n’amatora
Abaturage bo mu Tugari twose tw’Akarere ka Kamonyi barimo gusoza amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru, agamije ubukangurambaga kwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzuza ibisabwa ngo bazabashe kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Bimwe mu byo abaturage bakunze kugaragaza nk’imbogamizi zo kwitabira amatora, harimo gutinda kubona indangamuntu ku bamaze kwifotoza, kwiyimura kuri lisiti z’itora no kuba umuntu yatungurwa n’akazi runaka gatuma amatora agera atari aho yibaruriza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko ubu indangamuntu zirimo gusangishwa abaturage mu Tugari twabo, kandi ko abamaze kwifotoza bose bazabona indangamuntu, bakaba basabwa kwitabira kuzifata kuko ari zo cyane cyane ziba zikenewe ngo umuntu yemererwe gutora.
Nshimyimana Alphonse, avuga ko asanzwe yitabira amatora, ariko kuba yitabiriye imikino y’ubukangurambaga, agiye gufasha abantu kwibuka kuzuza ibyo basabwa ngo bazabashe gutora umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Agira ati “Rimwe na rimwe wasangaga ibigorana birimo nko kwiyimura kuri lisite y’itora, iyo amatora agiye kuba Umunyarwanda aba akwiriye kwitegura akamenya abakandida, no kumenya uko azahitamo uwo yifuza uzamugirira akamaro”.
Undi muturage avuga ko kuba abaturage bumva ko ubuyobozi bugomba kubegera, ari nabo bafite uruhare mu kwishyiriraho abayobozi bazita ku bibazo byabo, bigakemukira ku gihe kandi bakagira uruhare babigiramo.
Agira ati “Kumva ko imyaka irindwi izashira hariho umukuru w’Igihugu utatoye byaba ari ikibazo, ubu abaturage bari kwihutira kugera ku buyobozi kugira ngo babone ibya ngombwa bazayitabire. Ubu twishimiye uburyo twiyunze tukaba twiyumvanamo, byose tubikesha ubuyobozi bwiza, hakabaho no gufasha abaturage batishoboye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko gutegura ayo marushanwa ari ukwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize Igihugu cyibohowe, abantu bagasabana banazirikana ibyagezweho n’uruhare rw’ubuyobozi mu kubigeraho.
Avuga ko kwitegura amatora bisaba abaturage gushaka indangamuntu, kandi bakitabira kujya kuzifata ku bamaze kwifotoza batarinidiriye igihe matora azaba yegereje, ko ibyiza ari ukwitegura kare.
Agira ati “Twagiye tubibona mu minsi yashize ko abantu bafite imyaka y’ubukure ariko nta ndangamuntu bafite, twakoze ubukangurambaga ngo babashe kuzibona, ubu tukaba tubasaba kujya kuzifata ngo batazacikanwa n’amatora”.
Asaba abaturage bafite ibibazo bijyanye n’imyirondoro, kugana ubuyobozi bw’Umurenge bagakosoza bagafashwa kuba kwiteguye neza gutora nta mbogamizi, ariko hakanatangwa indangamuntu zamaze gukora bene zo ntibitabire kujya kuzifata.
Meya Nahayo asaba kandi abaturage kwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatangira kwitegura kuba hafi abarokotse Jenoside no kubahumuriza, kandi ko n’ubuyobozi bwamaze gutegura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwibuka.
Ku rwego rw’Akarere ayo marushanwa yasorejwe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Taba, ahabereye imikino yahuje Utugari twakinnye imikino ya nyuma ku rwego rw’Umurenge wa Rukoma.
Mu bakobwa ikipe y’Akagari ka Remera yatsinze Akagari ka Buguri kuri Penaliti 3-2, mu bahungu ikipe y’Akagari ka Remera yatsinze Akagari ka Murehe kuri penaliti 4-2.
Ohereza igitekerezo
|
Nta cite twokoresha kugira dutore turi hanze y’Urwanda. Mean online? Murakoze