Kamonyi: Abatujwe Kabugondo batishoboye barasaba ubufasha

Abatishoboye basenyewe n’ibiza batujwe mu Kagari ka Kabugondo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, barasaba ubufasha kuko ibiza byabasize iheruheru kandi bakaba badafite imirimo bakuraho amafaranga ngo biteze imbere.

Abatujwe Kabugondo bavuga ko bakeneye ubufasha kuko nta kintu bimukanye bava mu manegeka
Abatujwe Kabugondo bavuga ko bakeneye ubufasha kuko nta kintu bimukanye bava mu manegeka

Mukakarisa Laurence yasenyewe n’ibiza aho yari atuye mu manegeka akaba yarahawe inzu mu mudugudu wa Biyenga mu Kagari ka Kabugondo, akaba nta kintu yimukanye aza gutuzwa muri uwo mudugudu.

Mukakarisa avuga ko inzu ye bakiri kuyishyiramo ibikenewe ku buryo nta bikoresho byo mu nzu afite habe n’intebe yo kwicaraho, akaba avuga ko akeneye ubundi bufasha burimo n’ubw’amafaranga kugira ngo yikenure, agasaba ko hari n’imirimo yahabwa yayikora ariko akabasha kwikenura.

Agira ati “Icyo nashakaga cyane ni inzu kuko n’iyo ubonye aho uca inshuro ubona aho uyirira, ndyama ku musambi uwantera inkunga y’ibikoresho byo mu rugo yaba ankoreye kuko njyewe nta bushobozi mfite”.

Mukakarisa avuga ko nta kintu yimukanye ku buryo akeneye uwamufasha cyangwa agahabwa akazi
Mukakarisa avuga ko nta kintu yimukanye ku buryo akeneye uwamufasha cyangwa agahabwa akazi

Ati “Abandi bari guhabwa inkunga ya VUP bakabaho ariko twebwe nta kintu turabona, uwampa n’akazi muri VUP nakora n’ako gakoresho nkaba nakigurira, n’abana bakabona icyo barya, abandi baratangiye ariko twebwe nta kintu turabona”.

Hari n’abaturage bavuga ko kubera uburwayi batabasha imirimo y’amaboko, bagasaba ko bahabwa amafaranga asanzwe agurizwa abari muri VUP kugira ngo babashe gukora ubucuruzi buciriritse.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko abatujwe mu midugudu y’abatishoboye batangiye guhabwa imirimo muri VUP ariko abayihawe ari abari barabaruwe mbere, bigatuma abaherutse gutuzwa batarashyizwe ku rutonde.

Avuga ko na bo bazazirikanwa bagahabwa iyo mirimo ariko ko icyihutirwaga kwari uguhabwa amacumbi kugira ngo babone aho baba bakinze umusaya.

Agira ati “Hari abatarashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa imirimo uyu mwaka w’imihigo dutangiye ariko na bo bazashakirwa imirimo itandukanye aho batuye kugira ngo babashe gukora biteze imbere”.

Umuturanyi wa Mukakarisa we avuga ko yashobora gucuruza abonye igishoro
Umuturanyi wa Mukakarisa we avuga ko yashobora gucuruza abonye igishoro

Mu bindi bikorwa bazafashwa kugira ngo imibereho yabo itere imbere harimo gufashwa kubaka uturima tw’igikoni kugira ngo bajye babona imboga.

Imiryango isaga 300 itishoboye ni yo yamaze gutuzwa hirya no hino mu Karere ka Kamonyi, ibikorwa byo gutuza indi miryango bikaba bigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka