Kamonyi: Abatishyura ku neza imitungo yasahuwe muri Jenoside ngo bazishyura bageretseho n’ay’abahesha b’inkiko b’umwuga

Ubwo Umunyamahanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Kalihangabo Isabelle, yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Rugarika kuri uyu wa 27 Gicurasi 2015, yaburiye abakomeza kwinangira kwishyura imitungo bangije muri Jenoside yakorewe abatutsi abibutsa ko icyaha cya Jenoside kidasaza.

Yababwiye ko abatishyura ku bushake ibyo basahuye bashobora guhura n’ubukene kuko nibakomeza kwinangira bazarangirizwa imanza ku ngufu bakahatakariza ibirenze ibyo bishyuzwa.

Umunyamanga Uhoraho muri MINIJUST araburira abanga kwishyura ku neza imitungo bangije muri Jenoside ababwira ko bazishyura ku ngufu za Leta banageretseho ibihembo by'abahesha b'inkiko b'umwuga.
Umunyamanga Uhoraho muri MINIJUST araburira abanga kwishyura ku neza imitungo bangije muri Jenoside ababwira ko bazishyura ku ngufu za Leta banageretseho ibihembo by’abahesha b’inkiko b’umwuga.

Mu gihe kuri ubu, bishyuzwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batabishyuza igihembo cy’umwanya n’igihe babatayeho ngo abazakomeza kwanga kwishyura ku neza, bazishyuzwa n’abahesha b’inkiko b’umwuga babishyuze ibyakoreshejwe byose maze uwagombaga kwishyura amafaranga ibihumbi 50 yongereho n’umushahara w’uwaje kwishyuza atange amafaranga ibihumbi 550.

Ikindi yongeraho ngo ni uko mu kurangiza imanza hakoreshejwe ingufu z’Itegeko hatitabwa ku bibazo by’ubukene urugo rufite, ahubwo umuhesha w’inkiko ateza cyamunara umutungo wose ushobora kuvamo ubwishyu.

Ku bw’iyo mpamvu asaba abishyura kubikora nta mananiza kandi n’abishyuza bakagira umutima ubabarira.

Mu gihe mu Murenge wa Rugarika hasigaye kwishyuza imanza 83 mu manza zigera ku 2500 zagombaga kurangizwa.

Abaturage b'i Rugarika bari baje ari benshi gukurikira ibyo biganiro.
Abaturage b’i Rugarika bari baje ari benshi gukurikira ibyo biganiro.

Ngo hari aho abishyuzwa bagaragaza imbogamizi y’amikoro make, ariko abarokotse Jenoside babishyuza bakavuga ko hari abanga kwishyura bafite imitungo, bahamya ko abatishoboye babegereye bakabasaba imbabazi bazihabwa.

Karekezi Stanislas, wo mu Kagari ka Masaka, avuga ko hari abamusabye imbabazi n’abamwishyuye mbere y’imanza za gacaca, ariko hakaba hari abinangiye avuga ko bafite ubushobozi ariko ntibagire ubushake bwo kwishyura.

Ngo mu bantu 35 bagombaga kumwishyura, 7 ni bo bamwishyuye, 12 yabahaye imbabazi, naho abandi ntacyo babikozeho.

Nyuma y’uko inkiko gacaca zifunze imiryango mu mwaka wa 2012, mu bahamwe n’icyaha cya jenoside mu cyiciro cya gatatu cyarebanaga n’imanza z’imitungo ; abo bakaba barasabwaga kwishyura ibyo basahuye, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutabera atangazako ko hari abirengagije kwishyura ibyo basabwe n’inkiko Gacaca ku buryo muri 2015, imanza zisaga ibihumbi 20 zari zitararangizwa.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

uko byagenda kose bazayishyira kuko icyaha bakoze kidasaza bityo bagire bwangu naho ubundi ubutabera buzakora akazi kabwo

gato yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka