Kamonyi: Abasuye Umulindi w’Intwari bahamya ko bizabafasha kwesa imihigo

Abagize inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, baratangaza ko gusura Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ku Mulindi w’Intwari, bizabafasha kwesa imihigo, kuko bize uko izahoze ari Ingabo za RPA zakoresheje ubwitange no kwihangana no kugira intego, zigatsinda urugamba.

Ku ngoro ndangamateka yo guhagarika Jenoside birebeye uko Ingabo za RPA zakumiraga ibitero bije kuri CND
Ku ngoro ndangamateka yo guhagarika Jenoside birebeye uko Ingabo za RPA zakumiraga ibitero bije kuri CND

Bavuga ko kwigira ku bikorwa byaranze urugamba rwo kubohora Igihugu, ari ishuri rituma bisuzuma, kandi bakamenya gukoresha imbaraga zihari bakagera ku ntego, aho gutegereza ko Leta ari yo izajya ikora byose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascène, avuga ko abasuye Umulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, ahari Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, bagizwe n’abayobozi kuva ku midugudu utugari no ku murenge.

Haniyongeraho kandi n’inzego zibafasha mu baturage n’iz’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abajyana b’ubuzima n’inshuti z’umuryango, abikorera n’abajyanama muri izo nzego, mu rwego rwo kurera umutimanama w’abayobozi kuko ariho hari isoko y’ibikorwa byabo uyu munsi.

Agira ati “Uyu munsi nta gitangaza turimo gukora kuko ibyo dukora ni ibyo dukomora ku batubanjirije, ahubwo byaba bitangaje igihe byananirana kugera ku bikomeye nta n’amasasu aturi hejuru, mu gihe inkotanyi zamaze imyaka ine zirwana zidahembwa, uyu munsi wowe ufite aho uhera ukananirwa gukora”.

Basobanuriwe amateka y'Umulindi w'Intwari
Basobanuriwe amateka y’Umulindi w’Intwari

Avuga ko icyerekezo kigari Inkotanyi zari zifite ari ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bashyize hamwe, kandi babishoboye mu nzego zose zaba iz’abagore bari mu nkotanyi bari, urubyiruko rushoboye n’abakuru bashoboye.

Agira ati “Umusingi urahari ku byo twakwifuza kugeraho byose kuko n’Inkotanyi zabaye hano atari muri Paradizo, kandi zigera ku bintu byinshi. Niyo mpamvu natwe tugomba gushyira imbere akazi twirengagije imbogamizi kuko ahubwo ariko kazi dufite ko kuzikuraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, avuga ko kuba abayobozi b’inzego z’ibanze bageze ku isoko y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, bikwiye gutuma nabo bakora cyane kugira ngo hagaragare impinduka mu mihigo.

Agira ati “Ingabo zaritanze, abanyapolitiki baritanga nta bushobozi buhambaye, natwe niwo murongo dusahaka kugenderamo tukitanga, kuko dufite aho tuvoma imbaraga n’icyerecyezo cyiza, amateka meza, bigaragaza ko ibintu byose bishoboka”.

Mu ngooro imbere basobanuriwe uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwatangiye n'uko rwasojwe
Mu ngooro imbere basobanuriwe uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwatangiye n’uko rwasojwe

Avuga ko kuba Inkotanyi zaragiriye amateka akomeye ku Mulindi w’Intwari, bifite byinshi byigisha, kuko ari ho havuye ibitekerezo byo gutsinda urugamba no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi bagaragaje ko gusura Umulindi w’Intwari ari uguhaha ubushobozi bwo kwesa imihigo

Dr. Nahayo avuga ko usibye kugira ibyo bigira ku Mulindi w’Intwari ku kongera imbaraga mu byo bakora, harimo no gufatamo amasomo yo guhindura imikorere hagamijwe kunoza ibitaganeda, nk’uko uwari umugaba w’Ingabo za APR, Paul Kagame, yabigenje ubwo yabonaga urugamba rwo guhangana rudashoboka akabanza kurwana urugamba kinyeshyamba rwo gukora udutero shuma.

Iyi nzu niyo Umuyobozi w'urugamba rwo kubohora Igihugu, Paul Kagame yabagamo
Iyi nzu niyo Umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu, Paul Kagame yabagamo

Utwo dutero shuma tukaba twaragiye dushegesha umwanzi, nyuma yo kumusobanukirwa akagabwaho bitero bikomeye, byose byagiye bigera ku ntengo bigatuma na Leta bari bahanganye itangira kwemera inzira z’ibiganiro.

Umubyeyi Uwanyirigira Marie Chantal, akaba n’Inshuti y’Umuryango mu Murenge wa Nyamiyaga wari wajyanye n’abandi, avuga ko nyuma yo kwirebera amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu yahavanye imbaraga nyinshi, kandi yamenye aho Igihugu kiva n’aho kigana kuko ubundi yabyumvaga mu magambo gusa.

Agira ati “Twageze nyirizina aho ibikorwa byabareye, turashimira uburyo Ingabo zacu zitwaye mu buryo buteye ubwuzu n’ubwitange, biratuma dutera ikirenge mu cyo bateye twinjira mu byiza biduteza imbere”.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi avuga ko ibyo basuye ku Mulindi w'Intwari bizasuzumirwa mu mihigo
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko ibyo basuye ku Mulindi w’Intwari bizasuzumirwa mu mihigo

Uwanyirigira avuga ko yatunguwe n’uburyo abayobozi b’urugamba rwo kubohora Igihugu bemeye kuba ahantu hakomeye hataberanye n’ubuzima busanzwe, maze avuga ko byamuteye imbaraga zo gukunda ibyo yatorewe kuko hari n’abakoze bitanga.

Rwagatera Augustin uyobora Umudugudu wa Gacumu mu Kagari ka Kabashumba, avuga ko yajyaga yumva amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ari naho Inkotanyi zakuye gutsinda kuko zari zifite intego.

Ati “Ntawe utaterwa imbaraga no gushaka gusubira mu Gihugu cye, icyo ngomba guhindura ni ukubwira urubyiruko kugira imbaraga zo gukunda Igihugu, kuko niryo shingiro ry’iterambere ryacyo. Iyo umwana agize ubutwari akomora ku babyeyi cyangwa abayobozi, bituma arushaho kwirinda ibikorwa bibi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko nyuma y’uru rugendo bazasuzuma akamaro karwo birebewe mu mihigo, kuko abayobozi bamaze kwibonera ubwitange bw’Ingabo zabohoye Igihugu zikanahagarika Jenoside.

Basuye ikibuga cy'umupira Ingabo za RPA zakiniragaho zikanahabwa amabwiriza y'urugamba
Basuye ikibuga cy’umupira Ingabo za RPA zakiniragaho zikanahabwa amabwiriza y’urugamba

Abasuye Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohoro Igihugu ku Mulindi w’Intwari, n’Ingoro ndanagamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bahigiye kandi kugira igikorwa cy’ubwitange bakora kizagirira abaturage akamaro, kugira ngo ibyo babonye bitazaba amasigara cyicaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka