Kamonyi: Abantu icyenda bafashwe basengera mu buvumo

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi ahagana saa munani z’amanywa, bafashe abantu icyenda bateraniye ahantu hamwe mu buvumo barimo gusenga, barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abo bantu bari baturutse mu itorero rya Angilikani na Pantekonte, bafatiwe mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Kabaya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ahagana saa saba Polisi yakiriye amakuru ko hari abantu barimo gusengera mu buvumo buri ahitwa mu rya Yakobo, kandi yari inshuro ya kabiri bafatiwe aho hantu barimo gusenga. Polisi yahise ijyayo isanga n’itsinda ry’abantu 9 bicaye begeranye barimo gusengera munsi y’urutare.”

SP Kanamugire yagiriye inama aba bantu ndetse n’abaturage muri rusange, kujya bajya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.

Yabakanguriye kwirinda gusengera ahatemewe, kuko bishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abo bantu bose uko ari 9 bajyanywe ku Murenge wa Runda baraganirizwa, bibutswa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kitararangira.

Bahise bapimwa Covid-19 biyishyuriye, kugira ngo harebwe ko ntawanduye icyo cyorezo, ndetse baciwe amande n’inzego zibishinzwe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Benshi bibwira ko kujya gusengera ahantu hadasanzwe bituma imana ikumva.Niyo mpamvu bajya gusengera I Maka cyangwa I Kibeho.Gusa bible ivuga ko aho wasengera hose,imana irakumva.Cyokora hari conditions 2 imana isaba kugirango yumve amasengesho yawe:Icya mbere,ni ugusenga mu buryo buhuye n’uko bible ivuga.Icya kabiri nuko wirinda gukora ibyo imana itubuza.Ikibabaje nuko abujuje izo conditions ari bacye.Bapfa gusenga gusa,batazi ko imana itabumva.Urugero,nubwo Abafarisayo basengaga imana cyane,Yesu yababwiye ko imana itabumva.

burakali yanditse ku itariki ya: 7-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka