Kamonyi: Abakozi b’akarere basabwe gutanga raporo zikoze neza kandi ku gihe
Mu isuzuma ry’aho imihigo y’umwaka wa 2012/2013 igeze ishyirwa mu bikorwa, itsinda riturutse ku Ntara y’Amajyepfo ryasabye abakozi b’akarere ka Kamonyi gutanga raporo zigaragara neza kandi bakazitanga ku gihe, aho kuzikora hutihuti.
Abasuzuma bibanze ku bikorwa byanditse mu maraporo, bimwe na bimwe bajya no kubireba aho bikorerwa. Hari imihigo basanze igeze ku ntera ndende ishyirwa mu bikorwa, ariko hakaba nta raporo urwego ruyikurikirana rwashyikirije abarukuriye.

Aha batunze agatoki ku mihigo yo mu burezi, nko ku muhigo wo kubaka amarerero y’inshuke, n’uwo kwigisha abakuze gusoma no kwandika. Ahandi hatagaragara raporo, ni mu mihigo yo mu rwego rw’ubuzima aho uwayisuzumye avuga ko nta raporo yigeze iva ku murenge yerekeza ku kigo nderabuzima cyangwa ngo ive ku murenge yerekeza ku karere.
Ikindi kibazo bagaragaje kuri raporo zitangwa, ni uko ziba zitagaragaza neza igihe gihamye igikorwa iki n’iki kiba cyarakorewe. Hakaba hari n’ibikorwa bifite raporo zidahagije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne yasabye abakozi kugira gahunda y’ibikorwa y’icyumweru, inzego zibakuriye zikajya zibagira inama ngo batagwa mu makosa, ubundi bakajya bakora raporo ya buri gikorwa aho kurindira kuyikora ari uko bayibajijwe. Yagize ati “raporo zijye zikorwa kare kandi ntisikorwe ku buryo buhutiyeho”.

Abakozi bamanuka mu baturage, basabwe kujya batanga raporo zigaragaza neza ibibazo bahasanze, bagashyiraho n’amafoto, ku buryo umuyobozi bazishyikirije abasha gusobanukirwa neza n’uko ikibazo giteye.
Mu mihigo 39, umuyobozi w’akarere yasinyiye imbere ya Perezida wa Repubulika, 14 iri tsinda ryasanze yararangiye.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|