Kamonyi: Abafatanyabikorwa b’Akarere barasaba ko igihe imurikabikorwa rimara cyongerwa

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi barasaba ko igihe giteganyijwe cyo kumurika no gucuruza ibyo bakora cyakongerwa, kugira ngo ibyo baba bazanye babone umwanya wo kubicuruza no gukomeza guha amakuru ababagana.

Bafungura ku mugaragaro imurikagurisha n'imurikabikorwa
Bafungura ku mugaragaro imurikagurisha n’imurikabikorwa

Babitangarije mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ryatangiye ku mugoroba wo ku wa 07 Kamena 2023, ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ryitabirwa n’abafatanyabikorwa babariwa mu 100.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie Vianney, avuga ko bishimira kuba bagira umwanya ku bufatanye n’Akarere bakagaragaza ibyo bakora kandi bigira akamaro, ariko avuga ko byaba byiza uwo mwanya bahabwa wongerewe.

Yagize ati “Umwanya muto ni yo mbogamizi mbona ikwiriye kuba yakurwaho kuko ku mucuruzi uba wimuye ibikorwa bye, iminsi itanu ni mikeya. Byaba byiza uwo mwanya wongerewe kugira ngo birusheho kugenda neza”.

Munyankumburwa avuga ko bifuza kongererwa igihe bamara mu imurikabikorwa
Munyankumburwa avuga ko bifuza kongererwa igihe bamara mu imurikabikorwa

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere wafunguye ku mugaragaro iryo murikabikorwa, avuga ko ari amahirwe yo kugaragariza abaturage b’Akarere ka Kamonyi ibyo gafatanyamo n’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bakajya babagana.

Avuga kandi ko kuba imurikagurisha n’imurikabikorwa riri kubera ahegeranye n’Umujyi wa Kigali, kandi rikaba ririmo gususurutsa abarigana, bizatuma n’Abanyakigali baryitabira, bityo bagacuruza byinshi, kandi ko igihe rimara kigiye kwigwaho byaba ngombwa kikongerwa.

Agira ati, “Icya mbere hano harimo ibyishimo, harimo ubucuruzi no gusobanurira abahagana, umwanya rero ryamara wose twahura nk’ababishinzwe ryaba iri ngiri ryaba n’irizakurikira hakarebwa umwanya byajya bimara ku mpande zose, ntawe ubangamiwe ariko bagakomeza gukora neza”.

Dr. Nahayo uyobora Kamonyi avuga ko bazasuma uko imurikabikorwa ryakongererwa igihe
Dr. Nahayo uyobora Kamonyi avuga ko bazasuma uko imurikabikorwa ryakongererwa igihe

Dr. Nahayo avuga ko abikorera baba hafi ubuyobozi mu kwesa imihigo kuko abafite ibikorwa by’ubucuruzi, na serivisi ari bamwe mu bakenerwa cyane ngo umuturage yegerwe kandi ahabwe ibyo akeneye, kandi yizeza abafatanyabikorwa kubaba hafi no kubafasha gukemura imbogamizi zagaragara.

Umwe mu barimo kumurika serivisi zitangwa zirimo isuku n’isukura, kwiteza imbere no kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, avuga ko abazabasura bazasangizwa ibyo byose kandi ko bizafasha abaturage kumenya aho bajya babariza ibyo bakeneye.

Basuye ibikorwa bitandukanye birimo n'ibikorwa by'urubyiruko
Basuye ibikorwa bitandukanye birimo n’ibikorwa by’urubyiruko
Bamuritse n'ibikorwa by'ubuhinzi
Bamuritse n’ibikorwa by’ubuhinzi
Bwagorobye abantu barimo kwiyongera
Bwagorobye abantu barimo kwiyongera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka