Kaminuza zigenga zisaba ko Umusenateri uzihagarariye bidakwiye kurangirira mu kumutora gusa
Bamwe mu bahagarariye Kaminuza zigenga mu Rwanda baratangaza ko baheruka batora Umusenateri uzihagarariye muri Sena, kuko nk’uherutse gutorwa arangije manda y’imyaka itanu hari aho ataragera ngo bamuture ibibazo bafite.
Babitangaje mu gihe abagize Sena y’u Rwanda bari kwiyamamariza hirya no hino mu Gihugu, aho kaminuza zigenga, zihagarariwe na Prof. Dr. Penine Uwimbabazi ari nawe mukanida wenyine wemeranyijweho n’izo Kaminuza kuzihagararira muri Sena.
Bimwe mu bibazo izo Kaminuza zagiye zihura nabyo harimo gufungwa bitunguranye, kwangwa kw’impamyabumenyi bahaye abazirangijemo, guhagarikwa burundu gukora, n’ikibazo cy’abarimu badahembwa neza, kandi ngo ibyo biba biturutse ku kuba hari ibyakozwe bitagiweho inama n’ubuvugizi ngo bikemuke cyangwa byirindwe.
Umuyobozi wa Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo ya UTB ishami rya Ruhango, Nizeyimana Patrick, agaragaza ko Umusenateri uhagarariye Kaminuza zigenga akwiye kujya asura za Kaminuza akamenya ibyo bakora, kuko ari nabwo yamenya aho ahera akora ubugizi by’abo ahagarariye.
Agira ati, “Mu myaka itanu ishize uwatowe ntawe twigeze tubona, iyo bari kwiyamamaza bahuza za Kaminuza bagasaba amajwi ariko ntabwo tuba twaganiriye, turifuza ko Umusenateri uhagaririye Kaminuza zigenga yadushyiriraho Komite ishinzwe guhuza ibijyanye n’uburezi mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Sena, Minisiteri y’uburezi, n’ikigo gishinzwe za Kaminuza, hakamenyekana ibibazo biri muri za Kaminuza, harimo n’imitangire ya serivisi muri izo Kaminuza”.
Avuga ko nka UTB yigisha ubukerarugendo bahangayikishijwe no kubona aho iyo Kaminuza iherereye, bigoye kubona umuntu wakwakira Mukerarugendo waza gusura umuhora w’ibikorwa by’ubukerarugendo mu Ntara y’amajyepfo kandi bihari.
Avuga ko basohora abanyeshuri bajya gukora no kwiga mu bihugu bya Qatar, Turukiya na Dubai, kandi ko mu Gihugu naho hakwiye kuba hari abize iby’amahoteri n’ubukerarugendo bashoboye, kugira ngo bagere ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo nk’uko biri muri Politiki y’Igihugu.
Umuyobozi w’ishami ryigisha itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ICK, Jean Baptiste Hategekimana, nawe avuga ko bibabaje kuba abasenateri babaheruka baza kwiyamamaza gusa.
Agira ati, “Iyo bamaze gutorwa baragenda bakigumira iyo aho kugaruka ngo baganire n’ubuyobozi bwa za Kaminuza, ibyo bituma ari yo mpamvu zibura gikurikirana kugeza ubwo hari n’izifungirwa, cyangwa zigafungwa mu gihe habonetse ubujyanama n’ubuvugizi byakemuka kare".
Yungamo agira ati, “Niba Umusenteri tumutoye akagenda akigumira iyo, niho uzasanga abashora mu burezi bwa za Kaminuza bagongana n’amategeko, batazi uko yakozwe n’ibitekerezo byayatanzweho bigatuma abantu bisanga bafungiwe cyangwa bahagaritswe”.
Avuga ko igihe Umusenateri uhagarariye Kaminuza zigenga yakorana neza n’abandi mu zindi Kaminuza za Leta, bagahura bagasura ibigo bya za Kaminuza byatuma bigira hamwe ibibazo zihura nabyo bigakorerwa ubugizi.
Agira ati, “Abasenateri bakwiye gusanga ubuyobozi bwa za Kaminuza, bakaganira n’abarimu n’ababyeyi n’abashinzwe uburezi hakamenyekana itegeko ryakorwa, ku buryo byashingirwaho hakorwa itegeko ritazatuma Kaminuza zidafungwa zatangiye gukora cyangwa gutesha agaciro impamyabumenyi zitanga”.
Agaragaza ko kuba za Kaminuza zigenga zitagenzurwa cyangwa ngo zigirwe inama, n’abazihagarariye bishobora no gutuma serivisi batanga zikemangwa kuko nk’abarimu baba badafite kivugira.
Kandida Senateri Prof. Penine Uwimbabazi ubwo yiyamamarizaga muri ICK imbere y’Inteko itora akumva ibyo byifuzo, yasezeranyije kutaba nk’uwo agiye gusimbura, kandi ko azakora ibishoboka akaba umuvugizi nyawe n’ibibazo bigaragara muri Kaminuza zigenga, kandi ko kuganira n’abo ategerejeho amajwi, ari ukumva ibibazo bifuza ko azageza ku bashinzwe kubikemura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|