Kaminuza ya UTB yasinyanye amasezerano n’abazaha akazi Abanyarwanda i Dubai

Ubuyobozi bwa Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), butangaza ko nyuma yo gusinya amasezerano n’ibigo bizafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga no kubona akazi mu gihugu cya Qatar, yasinye amasezerano n’ibigo bitanu bikorera mu mujyi wa Dubai, na byo bizajya bifasha abanyeshuri barangije mu masomo yo kwakira abantu, amahoteli n’ubukerarugendo muri UTB.

Impande zombi ubwo zasinyaga ayo masezerano
Impande zombi ubwo zasinyaga ayo masezerano

Ubuyobozi bwa UTB butangaza ko amasezerano yasinywe hagati ya tariki 12 na 17 Ukuboza 2021, basinyana n’ibigo bitandukanye birimo Group L kimaze gufasha kubona akazi abagera ku 22,000 bo hirya no hino ku isi, Emirates Academy for Hospitality Management izafasha mu kumenyereza umwuga (internships) na Inspire Training Management Academy, bizafata abanyeshuri babarirwa hagati ya 500 na 700.

Hari ibigo nka Dubai College of Tourism na Dubai Links bigamije guhugura no gufasha abarangije muri UTB kwimenyereza umwuga muri ‘culinary art’ ndetse bagahabwa n’akazi.

Umuyobozi wa UTB, Prof Kabera Callixte, aganira na Kigali Today yagize ati "Hari ibigo nka Group L umwaka ushize cyahaye akazi abantu babarirwa mu bihumbi 20, hari icyizere ko hari abanyeshuri benshi kizafata kuko hari n’amashuri twaganiriye azadufasha. Twifuza gutangiza MBA muri Hospitality management, kandi Dubai Collège izadufasha koherezayo muri uku kwezi abakozi 40 bazajya kwimenyereza akazi".

Prof Kabera Callixte avuga ko ibizami ku banyeshuri 19 bazajya kwimenyereza akazi muri Qatar bamaze kubitsinda, barimo gushaka ibyangombwa, hari kandi abakoresha ibizami barindiriye igabanuka rya Covid-19 ngo baze mu Rwanda gukoresha ibizamini abandi.

Ati "Bagombye kuza muri uku kwezi kwa mbere ariko icyorezo cya Covid-19 kimeze nabi mu bihugu bimwe, barindiriye ko kigenza amaguru make bakagaruka bagatanga ibizami abatsinze bakagenda".

Ubuyobozi bwa UTB buvuga ko butaramenya umubare w’abazagenda kuko hategerejwe ikorwa ry’ikizami gitangwa n’abavuye muri Qatar, na ho Kaminuza yamaze kugaragaza abazakora ikizami kandi uko bazatsinda ariko bazagenda.

Ubwo buyobozi bwemeza ko abanyeshuri bazakomeza kubona aya mahirwe yo kwimenyereza umwuga w’akazi bahembwa muri Qatar na Dubaï ari abarangije amasomo muri Kaminuza ya UTB, na ho icyo abakora ikizami basabwa ni ukwitegura neza amasomo bigishijwe hamwe no kumenya neza ururimi rw’Icyongereza babazwamo.

Kuba Kaminuza yigisha abanyeshuri izajya ibafasha kubona aho bimenyereza n’akazi, bizongera umwete abiga baharanira gutsinda ibizami byo kubona akazi no kugabanya ubushomeri.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) muri 2021 yatangaje ko imirimo mishya 1,028,136 yahanzwe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2020, umuvuduko wo guhanga imirimo mishya ukaba wari mwiza kugeza muri Werurwe 2020 ubwo mu Rwanda hageraga icyorezo cya Covid-19.

Guhera mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019 u Rwanda rwari mu nzira yo guhanga imirimo ibihumbi 200 ku mwaka nk’uko biri muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere, icyakora icyorezo cya Covid-19 cyadindije ihangwa ry’umurimo ndetse kigira ingaruka ku mirimo isanzwe bitewe n’ibikorwa by’ubukungu byagiye bidindira.

Imibare ya MIFOTRA igaragaza ko muri Gashyantare 2020 mbere y’icyorezo cya Covid-19, umubare w’abantu bafite akazi wari 3,568,934 ariko ukaba waragabanyutse ukagera kuri 3,199,104 muri Gicurasi nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo.

Iyo mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ubushomeri bwiyongereye ku kigero cya 40.6% muri Mata 2020 ugereranyije na Gashyantare y’uwo mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka