Kamashangi: Ingo 167 zibana zidasezeranye

Mu gihe Lata y’u Rwanda ishyize imbere ko umusore n’inkumi bagiye kurushinga bagomba kubanza gusezerana imbere y’amategeko, mu kagali ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe, akaba ari na ko kagali kari mu mujyi rwagati wa Rusizi, harabarurwa ingo zigera ku 167 zibana zidaseseranye byemewe n’amategeko.

Abenshi mu babana badasezeranye mu kagari ka Kamashangi ugasanga ari abamaranye imyaka irenga 10 batanagize icyo babuze, ahubwo abenshi mu baturanyi babo bajyaga bibwira ko babanye byemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’akagali ka Kamashangi, madame Kavumbi Hadidja, avuga ko abagore bo muri ako kagali badasezeranye bagaragaza ko kibahangayikishije cyane kurusha abagabo babo kubera impamvu zitandukanye zirimo ko kuba ari mu mujyi haza gutura abantu benshi umunsi ku munsi bashaka ngo ibyo bita imibereho ugasanga bamwe muri bo barabanye gutyo gusa badasezeranye, rimwe na rimwe bagahita batandukana batanamaranye kabiri.

Abandi ngo babiterwa n’imyuvire ikiri hasi cyane cyane ku bagabo, batumva neza akamaro ko gusezerana n’uwo mwashakanye kandi mu by’ukuri nta gisobanuro kigaragara babitangira.

Madame Kavumbi Hadidja, umuyobozi w'akagari ka kamashangi avuga ko bafashe ingamba ku batarasezerana.
Madame Kavumbi Hadidja, umuyobozi w’akagari ka kamashangi avuga ko bafashe ingamba ku batarasezerana.

Madame Kavumbi avuga ko icyo kibazo bagifatiye ingamba zihamye bahereye ku bukangurambaga bakumvisha abo bose babana magendu gusezerana, babanje kubumvisha akamaro kabyo.

Ikindi ngo bazajya banakangurira abinjira mu kagali kabo ari bashyashya gusezerana kugira ngo badakomeza kongera umubare w’ababana badasezeranye kandi mu by’ukuri intego ari uko imiryango yajya ibana byemewe n’amategeko kuko birinda amakimbirane y’urudaca mu ngo nyinshi kandi hakaba hari n’uburengenzira utarasezeranye ashobora kuvutswa igihe nka mugenzi we aramutse yitabye Imana cyangwa habayeho ikindi kibazo.

Leta yakoze ibishoboka byose ishishikariza ingo nyinshi zabanaga zidasezeranye gusezerana inoroshya ibigendana na byo byose hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda utuje, ariko abenshi mu bagabo bakunze kwitwazaga ko gusezerana bitwara amafaranga menshi bakabigira impamvu yo kudasezerana n’abagore babo

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka