Kalimba Zephyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi.

Yari amaze iminsi arwaye, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri 2012 nibwo yatoranyijwe mu basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.

Kalimba Zephyrin
Kalimba Zephyrin

Kalimba yigeze kuyobora Umuryango w’Ababumbyi mu Rwanda (COPORWA) kugeza mu mwaka wa 2012, akaba yaravuye kuri uwo mwanya ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari amaze kumugira Senateri, akaba yaramaze imyaka umunani muri Sena y’u Rwanda kugera muri 2020.

Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yabwiye Itangazamakuru ko na we yamenye iby’urupfu rwa Kalimba kuri uyu wa mbere, akemeza ko nyakwigendera wari ufite imyaka 61 y’ubukure yari amaze iminsi arwaye.

Kalimba Zephyrin usize umugore n’abana icyenda, yavukiye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Yakoze imirimo itandukanye kuva na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo yabaye umujandarume (Polisi), umukozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Mu mwaka wa 1990 Kalimba yashinzwe kuyobora umuryango w’abasigajwe inyuma n’amateka, akaba yaratangiye kubavuganira kugira ngo hagire igihinduka ku mibereho yabo itari yifashe neza.

Mu mwaka wa 1997 Kalimba yatorewe kuyobora Ihuriro ry’imiryango yita ku basigajwe inyuma n’amateka mu Karere u Rwanda rurimo ka Afurika yo hagati irangwa n’amashyamba y’inzitane (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).

Kugera muri 2012 yari agifatanyije izo nshingano no kuyobora COPORWA mbere yo gushyirwa mu basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musaza yali impirimbanyi w’abasizwe inyuma n’amateka (abatwa).Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.

gahirima yanditse ku itariki ya: 4-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka