Kagame yasubije abadepite b’Ubwongereza basabye irekurwa rya Byabagamba na Rusagara

President wa Republika Paul Kagame aravuga ko abadepite b’Ubwongereza bandikiye u Rwanda basaba ko Col. Byabagamba na Rusagara barekurwa bakwiye kubanza kwandikira igihugu cyabo, basaba ko cyaburanisha abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside gicumbikiye, kuko u Rwanda rutahwemye kubisaba.

Umukuru w’igihugu yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019 muri Village Urugwiro.

Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo abadepite batandatu b’Ubwongereza bandikiye u Rwanda basaba ko Col. Byabagamba na Rusagara barekurwa, kubera ubuzima bwabo butameze neza.

Bombi batawe muri yombi muri 2014 ku byaha byo gukwiza ibihuha, guhindanya isura y’igihugu n’iya Leta, kuri Byabagamba hakiyongeraho icyaha cyo guhisha ibimenyetso no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Abo badepite bavuga ko ibyo byaha bigaragara ko ari ukunenga bidakorewe mu ruhame, ko igifungo cy’imyaka 21 kuri Byabagamba n’imyaka 20 kuri Rusagara "bihabanye" n’ibyo byaha bahamijwe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza kuri iyo baruwa, abanza kuvuga ko atigeze ayibona.

Yagize ati “Mbere na mbere sinigeze nakira ibaruwa n’imwe. Iyo baruwa bivugwa ko nandikiwe nayumvise mu makuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi. Gusa wenda zimwe mu nzego za Leta zarayakiriye.

Mbere ya byose, ibaruwa igomba kuba yaratanzwe mu buryo butari bwo kuva mu ntangiriro. Wenda yari ibaruwa ifunguye ariko nandikiwe, ariko ntekereza ko yatanzwe mu buryo butari bwo kunyandikira ibaruwa ivuga ku butabera n’ibibazo by’imanza mu gihugu cyacu, ntabwo numva impamvu, simbona ishingiro”.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye risubiza abo badepite ryasohotse kuwa gatatu w’iki cyumweru, rivuga ko hari ubwo Leta ishobora kugira uruhare mu rubanza, ariko rikagaragaza ko ibyo biba gusa iyo yabisabwe n’inzego z’ubucamanza bireba.

Bitabaye ibyo ngo byaba “bidakwiye ko Leta igira icyo ivuga ku rubanza ruri kuba, gushaka kugena uko rucibwa, cyangwa kurugiramo uruhare”, nkuko abo badepite babisabaga.

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko abo badepite intambwe yambere bari bakwiye gutera ari ugusaba igihugu cyabo kuburanisha abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside igihugu cyabo gicumbikiye, kuko u Rwanda rumaze imyaka isaga 10 rusaba ko baburanishwa ariko ntibikorwe.

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru

Perezida Kagame ati “Iyo aba bantu baba mu by’ukuri bahangayikishijwe n’ubutabera buhabwa abantu, ntimutekereza ko ahantu ha mbere bari kugeza impungenge zabo ari mu rwego rw’ubutabera rw’igihugu cyabo?

Niba bahangayikishijwe n’ubutabera koko, bimeze gute ku butabera bw’Abanyarwanda bishwe muri Jenoside, ndetse n’abantu bayigizemo uruhare ku buryo butaziguye bicaye mu gihugu cyabo, kandi igihugu cyabo umuntu akaba yavuga ko kibarindiye umutekano, kuko ntekereza ko bahawe n’uburenganzira bwo gutura, bari hariya mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Perezida Kagame yongeyeho ati “Abo badepite mu kibazo nk’iki bagombaga kubanza guhangayikishwa n’iki kibazo [cy’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bataburanishwa] kimaze imyaka irenga 10. Ntabwo nigeze numva ibaruwa yandikiwe umuntu uwo ari we wese ibaza uburyo ibyo bibazo biri gukurikiranwa.

Ntibigeze bandikira ukuriye ubutabera cyangwa bagenzi babo bo mu nteko ishinga amategeko ngo bababwire bati duhangayikishijwe n’ibi, none bari kwandikira Perezida.

Ntibanatekereza ko ari Perezida baha icyubahiro gike ibindi bihugu n’abayobozi babyo n’inzego zabyo. Ibyo ni byo twamenyereye ntabwo mbifiteho ikibazo. Tubaho ubuzima bwacu na bo bashobora kudutekereza uko babishaka nta kibazo mbifiteho”.

President Kagame yavuze ko abo badepite bibwira ko bari gukorera ubuvugizi Col. Byabagamba na Rusagara, kandi bari kurushaho gukomeza urubanza rwabo, avuga ko yabagira inama yo kutarukomeza kurushaho.

Yongeyeho ko ibyo abo badepite bakoze bigaragaza uburyo bafite aho bahuriye n’urwo rubanza, avuga ko azabiharira Minisitiri w’ubutabera n’abandi barebwa n’inkiko kuko we nta cyo afite yabikoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo nibagashakabuhake nubundi ndatekereza ko gusa ndabizi kwarinabyo bamenyereye gushyira Africa munsi yibirenge byabo nuko Niko badufata bumvako ntamyanzuro twe nkabanyafurika twakifatira murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Abo nibagashakabuhake nubundi ndatekereza ko gusa ndabizi kwarinabyo bamenyereye gushyira Africa munsi yibirenge byabo nuko Niko badufata bumvako ntamyanzuro twe nkabanyafurika twakifatira murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka