Kacyiru: Umuriro w’amashanyarazi watwikiye abaturage ibikoresho

Kuwa Kane mu masaha ya saa Saba, abaturage batuye mu mudugudu w’Amahoro uherereye mu kagari ka Kibaza, mu murenge wa Kacyiru, batunguwe n’iturika ry’umuriro w’amashanyrazi ya EWSA, ryateje inkongi y’umuriro yangirije byinshi mu bikoresho byo mu mazu yabo.

Umwe mu batwikiwe n’uyu muriro, Eugnene Setaka, avuga ko yari yagiye ku kazi ndetse n’umukozi we yagiye ku isoko ubwo amatara yo mu nzu yaturikaga kubera uruhurirane rw’imiriro (Court circuit), byagwa ku gitanda kigashya kigakongoka, kikanakongza icyumba cyose.

Ati: “Hahiye imyenda yose yari iri muri icyo cyumba, inkweto n’ibindi bikoresho byarimo. Ariko ku bw’amahirwe abaturanyi baza kuzimya bituma icyumba kimwe na salo byo birokoka.

Setaka akomeza avuga ko we hamwe n’abandi batwikiwe n’uwo muriro, bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bwa EWSA, bubemerera kuza bugapima ibyangiritse bukanabishyura.

Ariko ngo nyuma Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RURA) cyaje kubasaba kuba aribo bikorera imibare y’ibyangiritse noneho yo ikazaza gukora isuzuma bakabona kwishyurwa.

Kuri ubu abari bafie ibikoresho bicye bamaze gukora imibare, mu gihe abari bafite ibikoresho byinshi byangiritse bo baheze mu gihirahiro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba bigaragara ko umuriro wa EWSA wangiza ibintu by,abafatabuguzi kandi igomba kwishyura ningombwa ko ihindura gahunda ya compteur ikoresha.

Izo compteurs zashyirwamo fusible zabugenewe zituma igihe cyose umuriro wiyongereye ccg habaye uruhuririrane rwawo (court circuit) umuriro uva muri compteur ujya munzu uhita ako kanya wikupa kuburyo ntakintu nakimwe uba ucyangije haba kubiri munzu cg inzu ubwayo.Bityo kwishyura ibyangijwe bikavaho nabanyirikubura ibyabo nabyo bikavaho.Iyo fusible kandi ishobora gushyirwa muri compteur ntayindi nshya bashyizemo ntabwo inahenze urebye agaciro kayo.

J.D Ntaganzwa
Electrotechnicien.

J.D Ntaganzwa yanditse ku itariki ya: 8-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka