Kabgayi: Ikibazo cy’abakozi bagengwa n’amasezerano kigiye kubonerwa umuti

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hagiye kurebwa uko abakozi bagengwa n’amasezerano bakorera ku bitaro bya Kabagayi bagabanuka nabo bagahabwa akazi ka Leta.

Guverineri Kayitesi avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi abakozi bagengwa n'amasezerano ku bitaro bya Kabgayi bagahembwa na Leta
Guverineri Kayitesi avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi abakozi bagengwa n’amasezerano ku bitaro bya Kabgayi bagahembwa na Leta

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bwo busobanura ko ubundi abakozi bahari batageze no ku mubare w’abakenewe, ahubwo ko kuba benshi muri bo bahembwa n’ibitaro ari byo bitera gusubira inyuma mu mitangire ya serivisi no kugira ibikoresho bidahagije.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Philippe Nteziryayo, avuga ko mu bakozi 262 bakora kuri ibyo bitaro, abahembwa na Leta ni 128 gusa bivuze ko abagengwa n’amasezerano ari bo benshi bigatuma bahembwa amafaranga menshi ku buryo bidindiza iterambere ry’ibitaro.

Umukozi ushinzwe umutungo w’ibitaro bya Kabgayi avuga ko nibura ibitaro byinjiza hagati ya miliyoni 50frw na 70frw ku mwaka, byajya guhemba bigasohora asaga miliyoni 40frw kubera abakozi bagengwa n’amasezerano.

Ibyo ngo bibangamira gahunda yo kunoza serivisi ishingiye ku kwihaza kw’ibitaro kuko amafaranga asigaye usanga nta bikorwa by’ingenzi afasha mu bitaro haba nko kwigurira ibikoresho cyangwa kubaka ibikorwa remezo no kubisana.

Agira ati “Kuba umubare munini w’abakozi uhembwa ku mafaranga tuba twinjije mu bitaro bituma dusigarana makeya tukaba dusaba ko mwadukorera ubuvugizi abakozi bamaze igihe giteganywa n’amategeko bakinjizwa mu kazi nabo bagahembwa na Leta”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko igihe ikigo gisohora byinshi kuruta ibyo cyinjiza kiba kigiye guhomba kandi mu bindi bitaro hagiye hakorwa ibizamini abakozi bagengwa n’amasezerano bagahembwa na Leta.

Avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi n’abo ku bitaro bya Kabgayi bagakoreshwa ibizamini kugira ngo icyuho cy’amafaranga asohoka kigabanuke ariko agasaba ko igihe bizaba bigenze gutyo nta rundi rwitwazo mu mitangire mibi ya serivisi.

Agira ati “Ntabwo ari ejo cyangwa ejo bundi ngo icyo kibazo kibe gikemutse ariko tugiye gukora ubuvugizi ibizamini bikorwe kandi abakozi bahembwe na Leta bityo ibyavugwaga ko biteza igihombo ku bitaro bikemuke”.

Benshi mu bakozi b'ibitaro bagengwa n'amasezerano bagejeje igihe cyo gushyirwa mu bakozi ba Leta
Benshi mu bakozi b’ibitaro bagengwa n’amasezerano bagejeje igihe cyo gushyirwa mu bakozi ba Leta

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo asaba abakozi b’ibitaro bya Kabgayi kurushaho kugira umwete mu kazi no kunoza serivisi abaturage bakeneye kuko ari bwo bizarushaho gutera imbere kandi biri ahantu heza hatagoye ubuzima ku bakozi.

Guverineri Kayitesi avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ibyo bitaro ubu hari miliyali esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda zigiye guhabwa ibitaro ngo byubake inzu y’ababyeyi ariko nabyo ngo bikwiye kujya byishakamo ubushobozi bwo kwigira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kabgayi yararahiriwe,babonye urwitwazo,ariko simpamya ko aricyovv

Nepo yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza!
ntago ibitaro bya kabgayi byinjiza hagati ya milioni 50 na 70 mu mwaka ahubwo ni mu kwezi. murakoze.

nyaminani cyprien yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka