Julia Simpson asanga Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi bakomeye ku Isi

Mu gusoza inama mpuzamahanga ya 23 ku bukerarugendo yari iteraniye i Kigali, u Rwanda rwashimiwe kuba rwarayakiriye neza, by’umwihariko Umuyobozi wa WTTC, Madamu Julia Simpson ashimira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Hanatangarijwe Chairman mushya w’ikigo cyateguye iyi nama ndetse n’igihugu kizakira iy’ubutaha.

Julia Simpson asanga Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi bakomeye ku Isi
Julia Simpson asanga Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi bakomeye ku Isi

Ni inama ya ‘World Travel & Tourism (WTTC)’ yasojwe ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, isiga Greg O’Hara agizwe Chairman mushya w’iki kigo asimbuye Arnold Donald, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2021 wanashimiwe ubwitange yagaragaje mu nshingano ze mu gihe cy’icyorezo. Igihugu cya Australia cyatangajwe nk’ikizakira iyi nama ngarukamwaka mu 2024, ubwo izaba ibaye ku nshuro yayo ya 24.

Mu ijambo rye asoza iyi nama, Perezida akanaba Umuyobozi wa WTTC, Madamu Julia Simpson, yashimiye abitabiriye iyi nama bose by’umwihariko avuga ko ari umugisha kuba yari irimo abayobozi bakuru batatu b’ibihugu bya Afurika, kuko ari inshuro ya mbere ibyo bibaye muri iyi nama.

Yashimiraga Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza ndetse na Perezida Paul Kagame bayitabiriye.

Uhereye ibumoso, Julia Simpson, Perezida Samia Suluhu Hassan, Perezida Paul Kagame na Prosper Bazombanza
Uhereye ibumoso, Julia Simpson, Perezida Samia Suluhu Hassan, Perezida Paul Kagame na Prosper Bazombanza

Agaruka ku Mukuru w’Igihugu yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo mfite amagambo nabivugamo. Ndashaka gushimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame watwakiriye. Ndatekereza ko ari umwe mu bayobozi bakomeye ku Isi twari kumwe”.

Madamu Simpson yashimiye uburyo abitabiriye iyi nama bakiriwe mu gihugu agira ati “Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwagize uruhare ntagereranywa muri iyi nama, kandi rukorana ubunyamwuga. Baduhaye ikaze neza mu Rwanda kandi ibyo byaratworohereje cyane. Ndashaka kandi gushimira abo dukorana muri WTTC, umurava mwinshi bagaragaje ndetse n’urukundo. Mwarakoze cyane”.

Yakomeje agira ati “Tugomba gusobanukirwa uko Abanyarwanda babikoze. Ni ukurengera, kurinda no gukunda umuryango mugari wacu. Ndashaka gushimira nanone Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ku mubano ukomeye twagiranye. Mu by’ukuri nizeye ko iyi nama izazana umurage muri WTTC, ariko by’akarusho dushaka kugira umurage w’u Rwanda. Ndabizi neza ko ibyo bigiye kuba”.

Abitabiriye WTTC bashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda
Abitabiriye WTTC bashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Dr Francis Gatare, yavuze ko ibyavugiwe muri iyi nama u Rwanda rwabyigiyeho byinshi, ashimira abayitabiriye ndetse abaha n’ubutumwa batahana.

Ati “Twizeye ko mwagiriye ibihe byiza mu Rwanda kandi mu by’ukuri muzagaruka mutari abakerugendo gusa ahubwo munaje nk’abanshoramari, inshuti cyangwa abafatanyabikorwa mu bucuruzi. Mu ijwi riranguruye mugende mubwire inshuti n’abaturanyi ko mu [Rwanda] amarembo afunguye mu kwakira abashyitsi kandi ko dufite ibyiza by’umwihariko bikurura ba mukerugendo muri iki gihugu!”

Yakomeje agira ati “Ibyo si ku Rwanda gusa ahubwo ni kuri Afurika, kuko dutewe ishema no kwakira bwa mbere inama yo ku rwego rw’Isi ya WTTC. Twizeye ko atari iya nyuma ibereye kuri uyu mugabane. Nizeye ko ibihugu byinshi bya Afurika, inzego n’ibigo by’ubucuruzi bigiye kuba abanyamuryango ba WTTC. Ibyo bizatuma tubona ibihugu byinshi bya Afurika byakira iyi nama yo ku rwego rw’Isi mu myaka iri imbere”.

Ubwo Perezeda Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye WTTC
Ubwo Perezeda Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye WTTC
Greg O'Hara yagizwe Chairman mushya wa WTTC
Greg O’Hara yagizwe Chairman mushya wa WTTC
Muri iyi nama haganiriwe ku ngingo zinyuranye
Muri iyi nama haganiriwe ku ngingo zinyuranye

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka