John Okafor wamamaye nka Mr Ibu arasabirwa ubufasha bwo kuvuzwa

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Nollywood, John Okafor, uzwi cyane ku izina rya Mr Ibu, amaze iminsi mu Bitaro aho bivugwa ko uburwayi afite atabonye ubuvuzi bwisumbuye ashobora gucibwa akaguru.

Mr Ibu atabonye ubufash abwihuse byamuviramo gucibwa ukuguru
Mr Ibu atabonye ubufash abwihuse byamuviramo gucibwa ukuguru

John Okafor uherutse kwizihirizwa n’abo mu muryango we isabukuru y’amavuko y’imyaka 62, ari mu bitaro biravugwa ko aramutse atabonye ubuvuzi bwisumbuye ashobora gucibwa akaguru.

Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu mukinnyi wakunzwe n’abatari bake, bigaragara mu maso ko afite intege nke, yasobanuye ko uburwayi afite n’ubuvuzi ari guhabwa bitari kugira icyo bimumarira, agasaba ubufasha kugirango abone amafaranga yo kujya kwivuriza hanze ya Nigeria.

Yagize ati: “Mu gihe nizeye amasengesho n’ubufasha, ubu aho mvugira ndacyaryamye mu bitaro. Umuyobozi w’ibi bitaro yavuze ko mu gihe igitekerezo gishya afite kitagenze neza, ikizakurikiraho ni uguca ukuguru.”

Akomeza agira ati: “Gusa uko mundeba, baramutse baciye ukuguru nazongera kujya he? Munsengere, sinifuza ko ukuguru kwanjye baguca.”

Umugore wa Mr Ibu ndetse n’abo mu muryango we bari muri ayo mashusho, basaba Abanyanijeriya kubatiza inkunga y’amasengesho ndetse n’ubufasha bw’amafaranga.

Umukobwa we yavuze ko amaze igihe kinini ariwe wikoreye umutwaro wo kwishyura amafaranga y’ibitaro ndetse n’ibindi byose nkenerwa ku burwayi bwa se. Yashimangiye kandi ko kugirango umubyeyi we avurwe neza, akeneye kujya kwivuriza hanze ya Nigeria.

Ati: “Maze igihe aringe wikoreye umutwaro wo kwishyura amafaranga yose akenewe ariko nange maze gushirirwa, biragoye kubyishoboza twenyine. Ntabwo ameze neza, rimwe ubona yarohewe, ubundi ukabona birushaho kuba bibi.”

“Turacyari kwa muganga ndetse barashaka kumwimurira mu bindi bitaro kubera ko atameze neza. Turasaba abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango itandukanye muri Nigeria kugirango bafashe data kubona ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu mahanga.”

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo John Okafor yizihije isabukuru y’imyaka 40 atangiye gukina filime, ndetse avuga ko kuva atangiye uyu mwuga kugeza ubu amaze gukina filime zirenga 200.

Muri filime zakunzwe yakinnye harimo iyo yamenyekaniyemo cyane yitwa “Mr Ibu and His Son” ari kumwe na Chinedu Ikedieze, “Police Recruit” “9 Wives”, “A Fool at 40”, “Ibu in Prison” n’izindi nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka