John Mirenge yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri UAE

John Mirenge yashyikirije Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi mushya mu bihugu by’Abarabu.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, mu ngoro ya Qasr Al Watan iherere i Abu Dhabi.

Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Mirenge yagaragaje ko mu nshingano ze aziyemeza guteza imbere ubufatanye busanzweho, hagati y’ibihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga.

Ambasaderi Mirenge yagize ati “Ni ishema rikomeye gushyikiriza H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ibyangombwa byanjye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE. Ndajwe inshinga no gukorana bya hafi na UAE kugira ngo ndusheho gutuma umubano w’ibihugu byombi ugera ku rwego rwo hejuru.”

Ambasaderi Mirenge yagejeje kuri Perezida wa UAE ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bukubiyemo indamutso ndetse n’icyifuzo cyo kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na UAE.

Perezida wa UAE, H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, muri uyu muhango wo kwakira Ambasaderi John Mirenge, yashimangiye ko UAE ishishikajwe no guteza imbere umubano n’ubufatanye bisanzweho hagati y’ibihugu byombi, ariko bikagera ku rwego rwo hejuru.

Kuva mu 2015 na 2018, u Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade, zafunguwe mu bihugu byombi haba muri Abu Dhabi na Kigali.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buri mu nzego z’Ubucuruzi n’ishoramari, Uburezi, Kwakira abashyitsi, Logistique hamwe n’amahuriro menshi.

Tariki ya 7 Kanama 2023, nibwo Ambasaderi John Mirenge yari yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Izo mpapuro yazishyikirije Saif Abdulla Alshamisi, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Porotocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Amb Mirenge yashyizwe mu nshingano ku wa 25 Werurwe, aho yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE asimbuye Emmanuel Hategeka, wahagarariye inyungu z’u Rwanda muri UAE guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2019. Hategeka yoherejwe muri Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka