Jean Lambert Gatare yasimbuye Burasa ku buyobozi bwa Rushyashya

Ikinyamakuru Rushyashya kibinyujije kuri twitter, cyatangaje ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yasimbuye by’agateganyo Burasa Jean Gualbert wari Umwanditsi Mukuru akaba n’Umuyobozi wacyo, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

Jean Lambert Gatare (uhagaze imbere) yasimbuye Burasa uherutse kwitaba Imana (Photo:Internet)
Jean Lambert Gatare (uhagaze imbere) yasimbuye Burasa uherutse kwitaba Imana (Photo:Internet)

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Jean Lambert Gatare yavuze ko yakiriye neza kuba inama y’ubuyobozi ya Rushyashya yabonye ko hari umusanzu yatanga muri iki kinyamakuru, na cyane ko na we ubwe yemera umurongo wacyo.

Yagize ati “Ni ibintu nakiriye neza, ikindi umurongo wa Rushyashya ndawemera, kuko ni ikinyamakuru gitanga amakuru anyuranye cyangwa arwanya ibihuha ku gihugu cyacu, arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abashaka kuyigarura”.

Gatare yavuze ko n’indi mpamvu yakiriye neza izi nshingano, ari uko Burasa Jean Gualbert yari inshuti ye ya hafi, ko ndetse byari byararenze ubucuti biba ubuvandimwe.

Ati “Kuva namumenya twabanye neza, namukundiraga ko akunda itangazamakuru, namwigiyeho urukundo rw’igihugu, gukunda umurimo, kutaruma ugahuha… Yari umugabo ujya mu kintu akaba akigiyemo koko. Mbuze inshuti”!

Ku bijyanye n’akazi asanzwe akora muri Isango Star, Gatare yavuze ko izi nshingano nshya zitazakabangamira , na cyane ko inshingano yahawe ari iz’agateganyo.

Uretse izi nshingano zo kuba umwanditsi mukuru by’agateganyo muri Rushyashya, Jean Lambert Gatare n’ubundi yigeze kuba umwanditsi mukuru wa Rushyashya mu myaka ya 2000, mbere y’uko ajya gukora muri BBC.

Nubwo avuga ko nta byinshi azi ku buryo icyari ikinyamakuru Rwanda Rushya cyaje guhinduka Rushyashya, Gatare avuga ko kuva yakimenya yasanze ari ikinyamakuru cyanga akarengane.

Ikinyamakuru Rushyashya cyahoze cyitwa Rwanda Rushya, cyari cyarashinzwe na Kameya André (yishwe muri Jenoside) wari nyirarume wa Burasa, bakaba baranagikoranyemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ya Jenoside, Burasa yanze ko icyo kinyamakuru gisenyuka, gikomeza gukora ndetse kiza no guhindura izina cyitwa Rushyashya, akaba yaritabye Imana yari akibereye Umuyobozi n’umwanditsi mukuru.

Burasa yitabye Imana ku wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020, azize uburwayi, aho yari arwaye indwara yo kwangirika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko (Stroke).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se azakomeza gukorera isango star? Ubu koko tuzongera kumva za pub ze ziryoheye amatwi???

Iyakaremye yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka