Janvier Gashema yagizwe umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo
Nyuma y’uko François Habitegeko wayoboraga Akarere ka Nyaruguru yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Janvier Gashema wari Visi Meya ushinzwe ubukungu muri ako karere ni we wahawe kukayobora by’Agateganyo.

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 yamushyikirizaga urufunguzo runini rushushanya infunguzo z’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru byose, nk’ikimenyetso cy’uko ahawe ububasha bwo kuba ayobora ako karere, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yamwibukije ko mu nshingano ze harimo guharanira iterambere ry’ako karere.
Yanamusabye kuzabyaza umusaruro umuhanda wa Kaburimbo bahawe, anamwibutsa ko mu nshingano ze harimo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Guverineri Habitegeko na we yashimye abakozi b’Akarere ka Nyaruguru uburyo bakoranye, hanyuma ahereye k’umusimbuye, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu guhashya ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, “bakemura ibibazo bafite, bita by’umwihariko ku batishoboye, ku bagituye mu manegeka no ku bahuye n’ibiza, hatibagiranye no kurwanya imirire mibi”.

Yabasabye kandi gukomeza kwita ku mishinga yo guteza imbere Nyaruguru bari batangiye, harimo kwita ku gutunganya ibishanga bitari byagatunganywa, cyane ko byagaragaye ko iyo byitaweho bitanga umusaruro.
Muri iyo mishinga kandi harimo uwo guteza imbere ubukerarugendo n’uwo kubaka imihanda ya kaburimbo bateganyaga, “cyane cyane ikora kuri Nyungwe yitezweho kuzafasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko”.
Meya w’Agateganyo Gashema yijeje Guverineri Kayitesi na Habitegeko ko hamwe n’abo ayobora batazatezuka ku kuzuza inshingano zabo.
Yagize ati “Twishimiye ko uwayoboraga Akarere ka Nyaruguru Perezida wa Repubulika yamuhaye izindi nshingano. Yari kapiteni mwiza, abakinnyi yari afite baracyahari ntaho bagiye. Tuzakomeza gufatanya kugira ngo Akarere ka Nyaruguru katazasubira inyuma”.
Ohereza igitekerezo
|
Twifurije Gouverneur Francis imirimo myiza,yatuyoboye neza Kandi twishimiye Mayor mushya turamwizeye nawe n’intore isobanutse.
Dushimiye umuyoboze wacu yatuyoboye neza pe yaharaniragakorubanda rugufi tuzamuka pe