Janja: Bose bashaka gukomezanya na Kagame Paul kuko yabazaniye demokarasi

Abatuye umurenge wa Janja nabo bumze mu rya bagenzi babo bo mu y’indi mirenge igize akarere ka Gakenke ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame, kubera demokarasi yabazaniye.

Abatuye umurenge wa Janja bari barazahajwe n’intambara y’abacengezi bashimira cyane umukuru w’igihugu ko afatanyije n’ingabo zu Rwanda, babashije guhasha burundu bano bacengezi.

Abaturage bari bitwaje ibyapa bigaragaza ko bashyigikiye gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.
Abaturage bari bitwaje ibyapa bigaragaza ko bashyigikiye gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Bavuga ko kuri ubu basigaye batekanye kuburyo ubu basigaye murugamba rw’iterambere kandi ibyo bamaze kugeraho bakaba nta kindi gihe bigeze babibona.

Mujyawamariya Claudine wo mu kagari ka Karukungu, asaba ko ingingo ya 101 yahinduka abishingiye ko Kageme Paul yabazaniye demokarasi batigeze babona ahandi, kuko ubu basigaye bitorera abayobozi guhera ku mudugudu kugera ku mukuru w’igihugu.

Ati “Muri iyi myaka nyakubahwa Paul Kagame yatuyoboye bashizeho gahunda y’amatora uko agomba gukorwa kuva kurwego rw’umudugudu akagera kurwego rw’igihugu. Mu by’ukuri abantu bagiye batora bagatora mu mucyo kandi nyakubahwa Perezida wa Repubulika yayoboye mu mucyo abamutoye n’abatamutoye ntawigeze ahutazwa n’uko atamutoye.”

Bavuga ko uretse kuba Kagame yarabakijije intambara y'abacengezi, yanabahaye demokarasi.
Bavuga ko uretse kuba Kagame yarabakijije intambara y’abacengezi, yanabahaye demokarasi.

Kabarega Raphael wo mu kagari ka Gakindo, nawe asaba ko ingingo ya 101 yahinduka abishingiye kw’iterambere Kagame Paul amaze kubagezaho, kuko ibyo Kagame amaze kubakorera n’umubyeyi adashobora kubikorera uwo yabyaye
Ati “Umuntu wajya kukugabira ibyo bintu yaba ameze ate ra? Umuntu ukubyara rwose ukabona aguhaye inzu, arakubakiye agutangiye mituweri uwo mubyeyi wamunganya iki koko, ko ari umubyeyi akaba umubyeyi nka bandi, yewe na so wakubyaye sinzi ko yaguha ibyo bintu byose ngo arabikuzituriye byose ngo arabiguhaye.”

Ku bwumvikanye busesuye abatuye umurenge wa Janja basabye intumwa za rubanda ko zigenda zigahindura ingingo ya 101, ubundi bagahabwa amahirwe yo kuzahundagazaho Kagame amajwi yabo.

Ikindi bavuga ko nta manda bifuza ko yahabwa ahubwo ko yazabayobora kugeza igihe azaba atagishoboye.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame arakunzwe cyane pe , kandi reka akundwe ni umuyobozi mwiza bityo muri 2017 tuzamwongeza indi manda

pinot yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka