James Sano wari umuyobozi wa WASAC yatawe muri yombi

James Sano wari umaze iminsi mike akuwe ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) ari mu maboko ya polisi.

James Sano yatawe muri yombi nta minsi ishize akuwe ku buyobozi bwa WASAC.
James Sano yatawe muri yombi nta minsi ishize akuwe ku buyobozi bwa WASAC.

Polisi yatangaje ko yamutaye muri yombi hamwe na Emmanuel Kamanzi wari umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amashanyarazi (EUCL).

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi Sano wari umaze iminsi mike asimbuwe ku buyobozi bw’iki kigo, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Biravugwa ko yaba yaratanze isoko rya miliyoni 61Frw ariha ikigo Cerrium advisory Ltd. mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iryo soko ryari rigamije gutegura no gukoresha ibizamini abakozi bashya.

Akurikiranyweho no gutanga irindi soko nta piganwa ribayeho, ryo kubaka iriba rifite agaciro ka miliyoni 371Frw riherereye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Emmanuel Kamanzi nawe akurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo mutemewe n'amategeko
Emmanuel Kamanzi nawe akurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo mutemewe n’amategeko

Kamanzi we akurikiranyweho gutanga isoko ryo kugura ibyuma 10 bikoreshwa mu mashanyarazi bizwi nka "Transformers" zifite agaciro ka miliyoni 39Frw n’amapoto y’amashanyarazi afite agaciro ka miliyoni 236Frw mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bombi batawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.

Mu busanzwe Sano ntiyavugaga rumwe na benshi mu baturage kubera imvugo yagiye akoresha yemeza ko mu Mujyi wa Kigali nta kibazo cy’amazi gihari.

Ibi byateye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwijujutira ibyo atangaza, mu gihe aba baturage bemeza ko impeshyi irinze ishira twinshi mu duce two mu Mujyi wa Kigali nta mazi aturangwamo

Kuwa Gatandatu nibwo Sano yari yasimbujwe ku buyobozi bw’iki kigo mbere gato y’uko atabwa muri yombi, asimbuwe na Aime Muzora, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe Ngirente Eduard.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nukuri mukurikirane ababishinzwe kuko harimo ibibazo bindi,biravugwa ko nko mugutanga akazi harimo ruswa,kandi kagahabwa abatarize ibigendanye nibyo bakora kandi nabyo biteza igihombo.
Bagabanye za mission zidasobanutse

jipe yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

uzaze ugere ino Mageragere muri qNyarugenge wirebere imyobo yamapoto yacukuwe imaze amezi namezi; Amapoto amaze imyaka ntansinga ziriho ibyicyo kigo ni agaterera nzamba!!! amazi yo twarihanaguye

jmc yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

wasake nigegeze kujya ikora ibintu byizweho kuko bitera igihombo reta nabaturage muri rusange sibyo gusa Eucl nayo amashanyarazi ntabwo atanga neza muduce tumwenatumwe twu urwanda nayo yisubireho.

gashumba jean claude yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Wasac ifite ibibazo byinshi! abo babeshye ko nabo bazabazamurira umushahara amaso agahera mukirere se!! kdi aribo akazi kaba kishe ! ubwo se bakora bishimye ?

mark yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Muraho? Mutubarize niba wasac yarikeneye inzu yo gukoreramo nini kuriya, iriya nzu yakorerwamo Minisiteri 2. Mugihe abaturage babuze amazi, bo barasesagura umutungo wa leta bakodeshya inzu nini badakeneye kndi ihenze. Turasaba abanyamakuru ko mwakurikirana ibyiriya nzu bakoreramo iri iruhande rwa hotel beausejour

turatsinze yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Iriya nzu ntabwo ikoreramo WASAC gusa. WASAC ifitemo niveaux nk’ebyiri, izindi niveaux zikoreramo izindi companies.

Yves yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Ubundi se ni gute ikigo cyinjiza amamiriyari n’amamiriyari gikodesha inzu z’abaturage. Niba ari na Credit ko banque zayibaha zibyigana kubera ubushozi bwo kwishyura bwigaragaza kuki batubaka.
Njye mbona ari inyungu bakura mu gukodesha.
Biravugwa ko Sano nabo bafatanyije babona 12 millions ku mwaka 144 millions ku kwezi kubera ubukode bw’amazu WASAC ikoreramo. Ayo ajya mu mifuka yabo

silaas yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

WASAC ikodesha kandi ifite inzu yayo bwite muri Cntenary House?

Yannick yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka