Jali Investment yungutse imodoka nshya 20 zitwara abantu mu mujyi wa Kigali

Ikigo gitwara abagenzi cyizwi nka Jali Transport cyazanye imodoka nshya 20 ziyongera ku zo bari basanganywe, mu rwego rwo kunoza akazi kabo ko gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali.

Ikigo gitwara abagenzi cyizwi nka Jali Investment Group cyazanye imodoka nshya 20 ziyongera ku zo bari basanganywe, mu rwego rwo kunoza akazi kabo ko gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Jali Investement Ltd, Colonel (Rtd) Twahirwa Dodo yavuze ko iyi ari gahunda bihaye yo kunoza ibyo bakora, abo batwara bakaba bazajya bagenda neza ariko kandi bikanabarinda kumara igihe kirekire ategereje imodoka.

 Colonel (Rtd) Twahirwa Dodo, umuyobozi wa Jali Investment Ltd
Colonel (Rtd) Twahirwa Dodo, umuyobozi wa Jali Investment Ltd

Yunzemo avuga ko izi modoka zatwaye amafaranga atari macye kuko ubaze ikiguzi cyazo n’ibyazigiyeho ngo zibashe gutangira gukoreshwa basanga atari munzi ya miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Jali Investment Ltd isanganywe bus 180 hakwiyongeraho izi 20 bazanye uyu munsi, bikazabafasha kwihutisha gutwara abantu kandi bakanagenda neza batabyigana nk’uko byahoze, kuko hazajya hicara abantu 30 naho abahagaze ntibarenge 40.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Masaka baduhe ligne down town-masaka nyabugogo-masaka

Fashion killer yanditse ku itariki ya: 18-10-2023  →  Musubize

Nizereko bazanye nabashinwa bo kuzitwara kuko ibi bigo bifata abashoferi nkabacakara kubwirwa nabi bamwe kudahemberwa igihe mbese sinzi ko bus zonyine zakemura ibibazo biri muri transport hari umuntu ubonye iyi foto arikanga iyi kipe iteye ubwoba

Bwimba Richard yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

I Masaka muduhe Ligne Masaka-Downtown - Masaka
Nyabugogo- Masaka

Mugisha yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

I Masaka muduhe Ligne
Downtown - Masaka
Nyabugogo - Masaka

Mugisha yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka