Izindi mpunzi z’Abarundi zirataha kuri uyu wa Kane

Izindi mpunzi z’Abarundi zisaga 500 zirahaguruka i Mahama mu nkambi, zerekeze iwabo i Burundi kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020. Ni icyiciro cya kabiri kije gikurikira icya mbere cy’abatashye tariki 27 Kanama 2020.

Amakuru y’itahuka ry’izi mpunzi mu cyiciro cya kabiri yatangajwe n’Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) mu Rwanda, Elise Villechalane.

Mu kiganiro yagiranye na KT Press, yagize ati “Kugeza ubu dufite abantu 3,637 biyandikishije ku rutonde rw’abashaka gutaha. Abasaga 500 barafashwa kugera iwabo muri iki cyumweru. Twizeye ko ibikorwa byo kubacyura bikomeza kuba nibura buri cyumweru kuko abantu benshi bakomeje kugaragaza ubushake bwo gutaha iwabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka