Izindi mpunzi z’Abanyafurika zaraye zigeze mu Rwanda (Amafoto)

U Rwanda rwakiriye impunzi 123 z’Abanyafurika bari babayeho nabi mu gihugu cya Libya.

Izi mpunzi zije zisanga izindi 66 zakiriwe ku itariki 26 Nzeri 2019, bakaba barimo kwakirirwa mu nkambi y’agateganyo iri i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ku isaha ya saa sita n’igice mu ijoro rishyira kuri uyu wa 11 Ukwakira 2019, nibwo izi mpunzi zarimo kurira imodoka zizerekeza i Gashora.

Izo mpunzi zirimo abakomoka mu bihugu bya Eritereya, Libya, Ethiopia, Somalia na Sudani, bakaba ari abagabo, ariko hakaba n’abagore bake ndetse n’abana bato batatu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi(MINEMA), Olivier Kayumba, avuga ko usibye bamwe bashobora kuba barafatiwe n’uburwayi mu gihugu babagamo, ngo ntawarwariye mu nzira.

Agira ati "Barasanga bagenzi babo i Gashora babanze bamenyerezwe, abarwaye tuzabavuza. Abagezeyo mu minsi ishize bo bamaze gushira igihunga ndetse banatangiye gusohoka hanze baratembera".

Mu mishinga y’igihe kirekire Leta y’u Rwanda hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi(HCR) bateganyiriza izi mpunzi, ngo harimo kuzabigisha indimi n’imyuga inyuranye.

Umuyobozi wungirije wa HCR mu Rwanda, Barbara Dotse William agira ati "Abenshi ni abazatangira kwiga Icyongereza ariko harimo n’abahitamo kwiga Ikinyarwanda".

"Nyuma yaho bazaba bafite uburyo butandukanye bwo guhitamo aho kuba, wenda hari abazakenera gusubira mu bihugu byabo bakomokamo cyangwa ibyo banyuzemo, ariko hari n’abashobora guhitamo kwibera mu Rwanda igihe cyose".

Tariki ya 10 Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) hamwe na HCR, rukaba rwaremeye kwakira impunzi 500 z’Abanyafurika bahurira n’ubuzima bubi muri Libya, aho banyura bagerageza kwambuka ngo berekeze i Burayi.

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuba u Rwanda barakiriye impunzi,ni igitego rwashyizemo.Imana nayo binyuze kuli bible,idusaba kwakira neza impunzi.Ariko tukamenya yuko mu isi nshya dutegereje ivugwa henshi muli bible,nta mpunzi zizongera kubaho.Kubera ko ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ibintu byose bitera ubuhunzi:Intambara,ubutegetsi bubi,ubukene,etc…Nta kibazo kizongera kubaho muli iyo si izaba paradizo.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,ubutegetsi bw’isi buzahabwa Yesu,ayihindura paradizo.

gatera yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

bajye basumunywa ubushishozi batazatuzanira Al shabab

Eugene yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka