Izindi mpunzi 507 z’Abarundi ziratashye
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, itsinda rya kabiri ry’impunzi 507 z’Abarundi bari mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe zasubiye mu gihugu cyazo.
Aba baje bakurikira abandi batashye mu gihugu cyabo ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), izo mpunzi zahagurutse mu nkambi ya Mahama muri iki gitondo, zikaza kwakirirwa ku mupaka wa nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.
Abo Barundi 507 bari mu miryango 172, bakaba babanje babanje gupimwa gupimwa Covid-19 mbere yo guhaguruka mu nkambi ya Mahama.
Kugeza ubu, abamaze kwiyandikisha bifuza gutaha ni 3,897, habariwemo na 485 batashye mu cyiciro cya mbere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Va imitwe aho Hassan nawe ntabwo uri uburayi uri mu biryogo!!!
Nahimana biharagara ko yatokowe mu bwonko, byonyine nisezerano yagiranye n Imana yatesheje agaciro birabigaragaza, ahubwo abakimwita Padiri namwe sinzi aho mubikura
Muraho,
Nagire ngo tuvuge kuli padri nahimana nkwate dutuye i bulayi (belgique) mubyukuri ntakazi agira yirirwa avugira kuli youtube akandi kazi yashobora nakahe?utunzwe na aide social bamuha kugira ngo abashe kwishyura icyumba abamo kurijyewe mbona ari umurwayi wo mutwe bikomeye cyane nanjye kwivuza.