Izamuka ry’igiciro cy’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhizi ni inyungu ku Rwanda – NAEB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko cyinjije miliyoni 3.5 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 3.4 z’Amafaranga y’ Rwanda) mu cyumeru gishize, aturutse ku musaruro w’ubuhinzi woherejwe mu mahanga.

Igiciro cy'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi cyarazamutse
Igiciro cy’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi cyarazamutse

NAEB yohereje ibiro 629,272 by’icyayi cy’u Rwanda, bakigurisha ku madolari ya Amerika 1,677,740. Ibyo bohereje mu mahanga byazamutseho 10.7% naho ibyinjira mu gihugu byiyongeraho 11.8%. Abaguzi b’imena b’icyayi cy’u Rwanda ni Pakistani, Ubwongereza ndetse na Misiri.

NAEB kandi itangaza ko mu cyumweru gishize yajyanye ibiro by’ikawa y’u Rwanda bigera ku 365,550, byinjiza Amadolari ya Amerika 1,114,699. Ugereranyije no mu cyumweru cyabanjirije igishize, amafaranga yinjijwe n’ikawa y’u Rwanda, yazamutse kuri 67.9% kugera kuri 70.8%.

Ikawa y’u Rwanda igurishwa cyane cyane mu Buholandi, mu Bubiligi, mu Bwongereza ndetse na Sudani y’Epfo.

Mu cyumweru gishize kandi, u Rwanda rwohereje ibiro 235,992 by’indabo, imbuto n’imboga byinjiza Amadolari ya Amerika agera kuri 711,296. Ibihugu zoherejwemo ni Ubuholandi, Ubwongereza Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ububiligi, Danemark, Uganda, Tanzania, Centrafurika, Gabon na Ghana.

Ushinzwe itumanaho muri NAEB, Ntwali Pie, avuga ko uko kwinjiza Amadovize menshi aturutse ku bihingwa ngengabukungu, biterwa no kuba ibiciro ku masoko mpuzamahanga byarazamutse ndetse n’umusaruro ukaba wariyongereye.

Ntwali ati “ Ku ikawa, igiciro cyarazamutse kiva ku Idolari 1.7 ku kilo kimwe, bigera ku Madolari 3.04 ku kilo kimwe, naho ku cyayi, igiciro cyarazamutse kiva ku Madolari 2.6 ku kilo kimwe, kigera ku Madolari ya Amerika 2.67 ku kilo kimwe ”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka