Iyo umuturage agize uruhare mu bimukorerwa aranabibungabunga - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko iyo umuturage agize uruhare mu byo yifuza ko bimukorerwa, agira n’uruhare mu kubibungabunga kugira ngo bitangirika.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

Abitangaje nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki ya 09 Gashyantare 2022, hatangijwe gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bifuza ko byazajya mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari 2022/2023.

U Rwanda rwahisemo imiyoborere ishingiye ku muturage, ari nayo mpamvu ibimukorerwa byose bigomba kuba bisubiza ibibazo bye.

Iyo niyo mpamvu mu gutegura ingengo y’imari ya buri mwaka, habaho gukusanya ibitekerezo by’abaturage bakagaragaraza ibyo babona byihutirwa, byashyirwa mu mishinga ya Leta.

Ubwo hatangizwaga kwakira ibitekerezo by’abaturage, bizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, abaturage ba Ngoma bagaragaje umusaruro w’ibitekerezo bari baratanze mbere.

Umwe ati “Twifuzaga umuhanda waduhuza n’indi mirenge barawudukoreye, twifuje ibigo by’amashuri bitwegereye, amashuri yarubatswe. Twatanze ibitekerezo ku mavuriro y’ibanze ku ku bategereye ibigo nderabuzima, twarayabonye.”

Mukeshimana Madeleine wo mu Murenge wa Kivu, Akarere ka Nyaruguru ashima ko ibikorwa byo kubaka umuhanda Muganza- Kivu – Munini byatangiye, ku buryo bizeye ko ingendo zizoroha.

Ariko nanone yifuza ko umuhanda Kibeho-Kivu nawo washyirwa mu igenamigambi, kuko uhari ari mubi, cyane igihe cy’imvura.

Agira ati “Kivu dufite ikibazo cy’umuhanda uduhuza na Kibeho ku buhahirane, ubwo iyo akavura gatonyanze ntuba ugitashye cyangwa waba ufite umurwayi i Huye, kumugeraho biragoye kubera umuhanda. Mudufashije icyo cyashyirwa mu ngengo y’imari.”

Mu kiganiro na RBA ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta, SOSAIB, Ngendandumwe Jean Claude, asanga ibi bituma abaturage bahindura imyumvire y’uburyo bafatagamo Leta, nk’ikwiye kubaha icyo bakeneye cyose ahubwo ishingira ku bitekerezo byabo, ikareba ibyakwihutirwa kurusha ibindi hashingiwe ku mikoro ahari.

Ati “Ibyo bareba ni bya bikorwa remezo babona bikenewe iwabo, hanyuma Leta ikagira uruhare mu kureba icyihutirwa kurusha ikindi.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko kuba abaturage batanga ibitekerezo mu igenamigambi, bijyana no kongerera abaturage umuhate wo kugera ku iterambere.

Agira ati “Iyo ibintu babigizemo uruhare, banarugira mu kubirinda. Barahaguruka bati twasabye Perezida sitade twayibonye, twasabye umuhanda twawubonye, twavuye mu bukene, akagaragaza intambwe yateye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka