Iyo umuryango ukomeye n’igihugu kiba gikomeye - Minisitiri Nyirahabimana
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Solina Nyirahabimana, avuga ko umuryango ari ishingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, kandi iyo imiryango ikomeye n’igihugu kiba gikomeye, ariko yajegajega n’igihugu kiba kijegajega.
Yabitangaje ku Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, ubwo imiryango 20 yo mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranaga kubana byemewe n’amategeko, kimwe mu bikorwa bigamije kureba iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko muri uku kwezi bateganya gushyingira imiryango 300 yamaze kwiyandikisha.
Abari biyandikishije gusezerana kuri uyu wa 19 Ukwakira bari 25 hasezeranye 20 gusa, indi miryango itanu yisubiraho kubera impamvu zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko ibyo atari igitangaza ahubwo ubuyobozi bufite inshingano zo gukomeza kubakangurira kubana byemewe n’amategeko.
Ati “Kuba batabonetse twe ntitubibona nk’igitangaza ahubwo birasanzwe, ibyo nk’abayobozi biduha imbaraga zo gukomeza ubukangurambaga kuko bagera igihe bakaza bagasezerana”.
Mu basezeranye harimo abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri wiswe Yerusalemu, barimo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Iyamuremye Claver w’imyaka 80 y’amavuko amaranye imyaka 59 n’umufasha we. Avuga ko bifuje kera gusezerana ariko bazitirwa n’igihugu barimo.
Agira ati “Twarabishatse kera ariko ntibyari bukunde kubera ko aho twabaga nta burenganzira twari dufite kandi na bo ubwabo abanyagihugu benshi ntawabikoraga. Tubonye dutashye twiyemeza kubikora nubwo dushaje bwose”.
Uwamariya Brigitte w’imyaka 61 y’amavuko amaze imyaka 41 abana n’umugabo we.
Avuga ko nubwo basazanye ataburaga impungenge z’uko yasendwa urugo rwe rukinjiramo inkumi.
Ati “Ariko uzi kuba warabyaye wuzukuruje ukitwa indaya. Ikindi cya kabiri nubwo dusazanye nahoranaga impungenge ko yanta agashaka inkumi kandi ntafite aho ngana. Ubu ni bwo bingaragarije ko dukundana by’ukuri kandi tuzatandukanywa n’urupfu gusa”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Solina Nyirahabimana, ashima abasezeranye kuko bafashe icyemezo gikwiye kandi binjiye mu mubare w’ingo zibana mu mahoro n’ubwumvikane.
Agira ati “Umuryango ni ishingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda kandi iyo imiryango ikomeye n’igihugu kiba gikomeye ariko yajegajega n’igihugu kikajegajega. Ubundi tubirebere mu mutekano kuko iyo umuryango utekanye n’igihugu kiba gitekanye”.
Avuga ko gusezerana imbere y’amategeko ari bumwe mu buryo butuma umuryango utekana ukabana mu mahoro no mu bwuzuzanye. Avuga kandi ko ikije cyototera umuryango kiwugirira nabi kiba cyototera igihugu.
Ukwezi kwahariwe ihame ry’uburinganire gufite insanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza ihame ry’uburinganire nk’umusingi w’iterambere rirambye”. Ibi bikorwa byo gufasha imiryango kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, kubana mu mahoro n’ubwuzuzanye, Akarere ka Gatsibo kakazabifashwamo n’Ikigo kigamije kugenzura iy’uyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO).
Abayobozi, abafatanyabikorwa b’akarere, abaturage, abangavu batewe inda n’ababyeyi babo bazigishwa buri wese amenye inshingano ye mu gufasha imiryango kubana neza, ndetse banagaragaze abahohotera abana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|