Iyo umuganda usubiza ibibazo by’abaturage barawitabira - Meya Gasana Richard

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyo umuganda wakorewe igenamigambi kandi rishingiye ku byifuzo by’abaturage, bawugiramo uruhare rufatika ku buryo bitagora ubuyobozi kubashishikariza kuwukora.

Abitangaje nyuma y’aho Umurenge wa Gitoki, ubaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu marushanwa y’ibikorwa by’umuganda, umwaka wa 2022-2023.

Umwaka ushize nabwo Umurenge wa Kabarore niwo wari wahize indi Mirenge 416 igize Igihugu cyose, mu bikorwa by’umuganda.

Meya Gasana avuga ko hagiye gushira imyaka itanu bashyizeho ikarita nsuzuma-mikorere, aho abaturage bavuga ibibabangamiye bifuza kugezwaho buri mwaka.

Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, ngo bahera ku byifuzo by’abo baturage bagakora igenamigambi ry’ibizakorwa, bisubiza bya bibazo bashaka kugezwaho.

Ati “Iyo rero dushaka gukora igenamigambi ry’umuganda dushingira kuri ibyo bibazo baba bagaragaje, noneho buri Murenge tukareba icyo basabye cyane akaba aricyo dushyira mu bikorwa by’umuganda. Icyo gihe tuba dusubije ibyo badusabye no kubakoresha biratworohera.”

Ikindi gituma barimo kwitwara neza mu bikorwa by’umuganda, ngo ni ukurinda ibyakozwe kugira ngo bitangirika.

Ariko nanone ngo mu bukangurambaga bukorwa mu baturage bujyana no kubibutsa ko gukora umuganda ari ukwiyubakira Igihugu, kandi buri wese agomba kubigiramo uruhare.

Mu bikorwa byatumye Umurenge wa Gitoki uhiga indi, ugahabwa igikombe ndetse na 1,000,000 y’Amafaranga y’u Rwanda, ni ukubakira abatishoboye izu 38 zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 100,600,000 ku bufatanye n’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa, by’umwihariko uruhare rw’abaturage rukaba rungana na 60% binyuze mu maboko yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka