Iyo udashyize Imana mu rugo, Shitani irinjira - Soeur Immaculée Uwamariya

Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango ‘Famille Espérance’(FAES) asanga abantu bakwiye kubaka ingo bakurikije uko Imana ibyifuza kuruta kubaka ingo bakurikije uko bo babyifuza.

Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango ‘Famille Espérance'
Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango ‘Famille Espérance’

Yatangije Famille Espérance mu myaka irindwi ishize, nyuma yo kubona ibibazo bitandukanye byugarije ingo binabangamira iterambere ryazo.

Soeur Immaculée Uwamariya avuga ko urugo ari umushinga w’Imana, bityo ko rudashobora gukomera mu gihe Imana yaruhejwemo.

Yagize ati “Muri iyi minsi ingo zirimo gusenyuka kuko abantu badashyira Imana mu mushinga wo kubaka urugo, kandi iyo udashyize Imana mu rugo, Shitani irinjira.”

Kimwe mu bituma ingo zisenyuka ngo ni ukubera ko urukundo rw’abashakanye rugenda rugabanuka. Agira inama abagabo ko bakwiye kwishimira abagore babo kuko ari ibiremwa bikomeye Imana yabahaye, kandi bakirinda kubabangikanya n’abandi kuko urukundo rutagabanywamo ibice ngo ruhabwe abantu batandukanye.

Agaya abagabo bararikira abandi bagore, nyamara bataruta abagore basanganywe, akabereka ko ibyishimo bashobora kugirana n’abandi bagore ari iby’agahe gato, bikaba bidakwiriye ko bibasenyera ingo.

Ati “Igisekeje ni uko umara guhemukira umugore wawe, ugataha mu rugo rwe, cyangwa ugahemukira umugabo wawe ugataha mu rugo rwe! Wagiye urara aho wagiye!”

Soeur Immaculée Uwamariya asanga abagabo n’abagore bakwiye kunyurwa n’abo babana kuko Imana yabaremeye umufasha bakwiranye. Asaba abagize urugo kurwubaha kuko ari impano Imana yabahaye kugira ngo bayigire nziza.

Ashingiye ku mvugo abagize Famille Espérance bagenderaho igira iti “Urugo ni ryo juru rito ku isi”, Soeur Immaculée Uwamariya asaba abagabo n’abagore kwirinda gutongana kuko bigira ingaruka ku bana, na bo bakabura umutuzo iyo babona abana batabanye neza.

Usibye ababyeyi, abana na bo asobanura ko bafite uruhare runini mu kubaka umuryango.

Yifashishije urugero rw’umugabo n’umugore bagize igitekerezo cyo gutandukana ndetse batangira no kugishyira mu bikorwa.

Umugore ngo yari mu mahanga noneho aza mu Rwanda kugira ngo bashyire mu bikorwa iyo gahunda yo gutandukana.

Muri iyo minsi ngo habaye isabukuru y’amavuko y’umwana wabo muto wari ufite imyaka itanu y’amavuko, noneho se w’uwo mwana amubaza impano yumva ashaka ko amuha, umwana abwira se ati “Nta yindi mpano nshaka, usubirane na mama.”

Kuva icyo gihe ababyeyi b’uwo mwana ngo bahise bareka gahunda yo gutandukana bari bafite.

Mu zindi mpanuro ze, ni uko ababyeyi bagomba gukunda umurimo kugira ngo abana na bo babafatireho urugero.

Ati “Niba uri umugabo ukaba urara mu kabari, ukaba utazi igitunga urugo, ukaba utazi igihe abana barira n’igihe baryamira, ntabwo bikwiriye.”

Abubatse barasabwa kubonera umwanya abo mu muryango

Inyigisho ze azivangamo n’ingero zigaragaza uburemere bw’ibyo avuga. Aha yatanze urugero rw’umwarimu wabajije abanyeshuri ngo bamubwire ibintu biboneka nijoro gusa, mwalimu ashaka ko abanyeshuri basubiza inyenyeri n’ukwezi, ariko umwe mu bana we arasubiza ati “Papa”, ashaka kuvuga ko se batajya bamubona mu rugo kenshi kandi baba bamukeneye.

Soeur Immaculée Uwamariya yerekanye akamaro ko kuganira kw’abagize umuryango no kubwirana amagambo meza, asobanura ko bigira uruhare mu gukomeza urukundo mu bagize umuryango.

Asanga bidakwiye ko umuntu abura umwanya wo kuganira n’uwo akunda, yataha ntamusuhuze, ntamubonere n’umwanya wo kwicarana ngo bapange gahunda z’urugo, cyangwa ngo umubyeyi abure umwanya wo kuganira n’umwana we, n’igihe bavuganye, umubyeyi agahora abwira nabi umwana.

Iterambere ririmo rirasenya ingo

Soeur Immaculée Uwamariya asanga iterambere ryiyongera muri iki gihe ridakwiye gusenya ingo.

Avuga ko muri iki gihe usanga abagize umuryango bagera mu rugo buri wese akifatira telefoni agatangira kuganira na yo.

Ati “Wigeze usezerana na Telefoni cyangwa WhatsApp uti nzagukunda, nzakubaha iteka ryose kugeza gupfa? Ni gute ushobora kujya kuri telefoni ntubone umugabo wawe cyangwa umugore wawe? Ni gute ushobora kujya kuri televiziyo ukayiraraho udashobora kuvugana n’uwo mwashakanye? Mwajya kurya umwe akajya mu nguni imwe undi akajya mu yindi mukareba amakuru kuri televiziyo, ese muzarebana ryari? Ese abana banyu bazabona ryari ko mukundana?”

Soeur Immaculée Uwamariya avuga ko iterambere ari ryiza ariko ko abantu bakwiye kumenya kurikoresha mu mwanya waryo.

Ngo hari n’abagera mu rugo bagakomerezayo akazi, ibyo yise kwimurira ibiro mu rugo. Ati “Nabyo ni ibyo kwitondera abantu bakagira ubushishozi kuko na byo bisenya ingo.”

Soeur Immaculée Uwamariya asobanura ko abantu badakwiye nanone kumva ko ingo z’ubu zose zugarijwe n’ibibazo, kuko hariho n’ingo z’intangarugero, akaba atanga urugero rw’ingo zigize Famille Espérance. Kuba abagabo n’abagore bo muri izo ngo bagaragaye bari kumwe mu birori byo kwizihiza imyaka irindwi uwo muryango umaze ubayeho ngo ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko kugira urugo rwiza bishoboka.

Impanuro ndetse n’inyigisho za Soeur Immaculée Uwamariya, yazitangiye mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka irindwi umuryango ‘Famille Espérance’ umaze utangiye ibikorwa byawo. Ibyo birori byizihirijwe i Kigali tariki 13 Ukuboza 2019.

Ibi birori byitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Visi Perezida wa Sena, Hon. Nyirasafari Espérance, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, abiyeguriye Imana muri Kiliziziya Gatolika n’abandi.

Famille Espérance yavukiye mu muryango w’Ababikira b’Ababerinaridine, ishinzwe na Soeur Immaculée Uwamariya wari wiyumvisemo umuhamagaro wo gufasha ingo, akaba yaratangiye igikorwa cyo guhuza izo ngo ku itariki ya 22 Ukuboza 2012.

Famille Espérance ni umuryango ushingiye ku mahame ya Kiliziya Gatolika ariko ubutumwa bwawo ukabukorana n’imiryango yose hatitawe ku idini.

Famille Espérance imaze imyaka irindwi ikora ibikorwa biharanira ko urugo ruba amizero, rukaba igicumbi cy’amahoro, rukaba isoko y’umunezero, mbese rukaba ijuru rito abagize umuryango bitagatifurizamo.

Abayobozi ba Famille Espérance n'abashyitsi bakuru basoje ibirori bafata ifoto y'urwibutso
Abayobozi ba Famille Espérance n’abashyitsi bakuru basoje ibirori bafata ifoto y’urwibutso

Uwo muryango uhuriza hamwe ingo zitandukanye zaba urugo rugizwe n’umugabo n’umugore, cyangwa urugizwe n’umwe muri bo wenyine kubera impamvu zirimo nko gupfakara, gutandukana, cyangwa urugo rw’uwabaye umubyeyi atarashaka. Muri Famille Espérance kandi, habamo Abihayimana, ni ukuvuga abapadiri n’ababikira.

Abagize buri cyiciro bajya bahura bakaganirizwa ku bibareba mu buryo bw’umwihariko, ariko hari n’igihe abagabo baganirizwa ukwabo n’abagore bakaganirizwa ukwabo.

Intego uyu muryango ugenderaho ni ugusenga no kubakira ingo kuri Kristu, kuganira kw’abashakanye, gufashanya kugira ngo ingo zibeho zifite amizero, kurera abana neza mu nzira z’ubukristu no mu migenzo myiza ndetse no kwamamaza urukundo rw’Imana mu ngo z’abashakanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibikorwa byuyu muryango ni byiza cyane ndibuka ko njya gufata icyemezo cyo kubaka urugo nagiye mu mwiherero I remera ruhondo ndetse nyuma njya kuruhukira kigufi/ rubavu mu rwego rwo gusenga no kurushaho gusabana n’imana mumushinga nari ngiye gutangira .
Ubu ibigo byakorerwahamo umwiherero bisa nk’ibyahinduwe hospitality area Aho kuruhukira nibyo ariko bibande kubaka roho z’imiryango kurusha kubaka imibiri.
Murakora umurimo mwiza mukomereze Aho.

Alias cyuzu. yanditse ku itariki ya: 24-08-2022  →  Musubize

Uyu muryango Famille Esperance ukwiye kwagurwa ukagera kubantu benshi kuko wafasha amadini n’amatorerero ndetse n’inzego bwite za Leta kuyobora ingo zifite imyumvire iboneye ku myubakire y’ingo byagabanya amakimbirane azirangwamo. MURAKOZE kuri ubu butumwa muduhe contact zanyu.

Alias IKIREZI yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

mwoduh
a contacte y’uwo mubikira ko dufise ibintu vyinshi twogqnira kubijanye n’ingo n’imiryango.nkunda gusoma cane no kumviriza ibiganiro sr immaculée atanga nkumva kuvugana nawe vyomfasha ibintu bikomeye kuko dukunda kwiturwa n’abantu isinzi bafise ibibazo lurugo

sr Eliane irambona yanditse ku itariki ya: 14-04-2020  →  Musubize

Ibyo Ma Soeur avuze nibyo kabisa.Abantu baramutse babaye abakristu nyakuri,nibwo ibibazo byacika mu ngo.
Aho gushakira umuti muli politike,abantu twese tugomba gushakira Umuti ku gitabo rukumbi Imana yaduhaye ngo kituyobore,bible.Niho dusanga amategeko Imana yaduhaye.Muli Yesaya 48,umurongo wa 18,Imana ubwayo iravuga ngo:"Iyaba gusa mwumviraga amategeko yange,mwagira amahoro nk’ay’inyanja".Turamutse twirinze ubusambanyi,nta Sida cyangwa gutwara inda byakongera kubaho.Abashakanye ntibakongera gucana inyuma.Impamvu abantu badashobora gukuraho ibyo byose,nuko n’abatanga inama zo kudatwara inda benshi nabo basambana.Umukristu nyawe bivuga umuntu utandukanye n’abakora ibyo Imana itubuza.Ariko kubera ko abantu bumvira Imana ari bake,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izarimbura abantu bakomeza kwanga kuyumvira.Niwo muti wonyine wo gutwara inda kw’abakobwa,ibiyobyabwenge,intambara,ruswa,etc...

gatare yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka