Iyo hatangwa ibiryo ntabwo buri wese ahabwa ibyo yifuza – MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), iratangaza ko iyo hatangwa ibiryo hadatangwa ibyo buri wese yifuza, ahubwo ikiba kigamijwe ari ukugira ngo umuntu abone ibyo arya kandi bimutungira umubiri.

Bitangajwe nyuma yo gutangira igikorwa cyo gutanga ibiryo ku miryango itishoboye yaryaga ari uko abayigize bakoze, ariko bakaba ntaho barimo kujya kubera gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye ku wa 17 Nyakanga 2021 mu turere umunani hamwe n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugira ngo hakumirwe ubwandu bushya bwa Covid-19.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko babaze neza bakurikije ibyo umuntu akenera mu buzima ku munsi, ku buryo mu minsi icumi ya Guma mu Rugo abantu bose batekerejwe badafite ubushobozi bw’ibibatunga bazabibona bihagije, n’ubwo ngo buri wese adahabwa ibyo yifuza.

Ati “Ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo dutanga ibyo buri wese yifuza, kuko ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza inzoga n’ibindi binyuranye ariko muri iki cyiciro turimo dutanga ibiryo n’ibishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi, azabone ibyo arya bimutungira ubuzima”.

Gahunda yo gutanga ibiryo kuri iyi miryango itishoboye yatangijwe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali, ariko kandi bikaba byamaze no koherezwa mu tundi turere umunani turebwa na gahunda ya Guma mu rugo, ku buryo guhera kri uyu wa mbere naho bihita bitangira gushikirizwa abatishoboye kugira ngo badakomeza gukora ingendo zitari ngombwa bajya gushaka ibibatunga.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko hamaze kubarurwa imiryango ibihumbi 220 igomba kuzafashwa mu Mujyi wa Kigali, hamwe n’indi miryango 34,750 yo mu turere umunani twashizwe muri Guma mu Rugo.

Ibiryo birimo gutangwa birimo ibyubaka umubiri nka kawunga n’umuceri, ibitanga za proteyine nk’ibishyimbo hakazatangwa n’amata n’ifu ya shisha kibondo ku miryango ifite abana cyangwa ababyeyi batwite ndetse n’abonsa, bikaba byarabazwe mu buryo bw’ubuhanga ku buryo buri wese azabibona kandi bihagije.

Ikindi ni uko mu Mujyi wa Kigali ndetse na buri karere mu turere twa Burere, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Nyagatare, Rwamagana, Rubavu na Rutsiro, hashyizweho imirongo ya telephone izafasha abaturage bazaba basimbutswe cyangwa barenganyijwe kuba bahabwa ibiryo.

Ariko kandi ngo hari umuntu ushobora kuba atarabazwe bitewe n’uko yari azwi nk’umuntu ufite ibimutunga ariko bikaba atari ko bikimeze, icyo asabwa n’ukwimenyekanisha ku buryo nta muntu uzacikanwa kuko igihugu gifite ubuhunikiro burimo ibishobora kuba byafasha Abanyarwanda, igihe habaye ingorane zirimo ibiza, imyuzure ndetse n’ibindi byatungurana byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse?
Kuriyi nkuru yo gutanga ibyo kurya,mwatubwira imirongo bahamagaraho kubantu barenganyijwe cg batabonye ibyo kurya??
Murakoze.

Philippe yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka