Iyo abana bagwingira n’Igihugu kiragwingira - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kurandura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana kuko bibagiraho ingaruka zikagera no ku gihugu.

Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani yagenewe abajyanama na komite nyobozi z’uturere n’umujyi wa Kigali yaberaga i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu hari uturere imibare y’abana bagwingira iri kuri 40% nyamara nta kibuze ngo bakure neza.

Avuga ko uko imibare y’abana bagwingira yiyongera n’Igihugu kigwingira.

Ati “Kugwingira, imirire mibi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega abana bacu iyo bagwingira n’Igihugu kiragwingira. Murifuza ko tuba Igihugu kigwingiye?”

Uturere twa Musanze na Karongi ni tumwe mu turere umukuru w’Igihugu yavuze dufite imibare iri hejuru y’abana bagwingira nyamara utwo turere dufite umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ukomoka ku bworozi.

Yavuze ko ikibazo gishobora kuba ari abayobozi batumva uburemere bw’ikibazo.

Yagize ati “Abayobozi bari aho na bo hari ikibazo kibarimo, mu miyoborere yabo baragwingiye ni cyo biba bivuze ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana nta gikwiriye kuba kibuze, nta gihari kibuze cyo kugira ngo bikosorwe, ni ukuvuga ngo hari Politiki, hari ubuyobozi bugwingiye na bwo bikwiye rero kuba bikosoka vuba na bwangu.”

Yasabye abayobozi kujya kurandura iki kibazo cy’ingwingira cyangwa bakegura.

Yavuze ko Igihugu kitakwemera ko hakomeza kugaragara ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse n’umwanda.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

DEUS arakoze ibyo avuze ni ukuri pe Abakene barahembwa
Guma mu rugo abaturage bahawe ibyo kurya nibindi
Girinka
Gira ubucuruzi
Ariko ntabwo tuva aho turi ikibazo ntabwo ari abaturage ni abayobozi
Kuko abanyarwanda barumva mukanya HE abajije umujyanama wa Karongi ati ariko nsobanurira nanjye numve neza uko ikibazo giteye
Amusubiza ngo HE hano twarize
Nabafashe ijambo bose Ntawagaragaje ko azafatanya nabandi
ariko njyewe uko mbibona mushake indi nzira yo gukemukiramo cg yo kuganiriramo ibibazo byabanyarwanda kuko Umusaza wacu muzamuzamurira Isukali nkaya mvugo yubu

Ngwinondebe yanditse ku itariki ya: 29-11-2021  →  Musubize

Mwamboneyemo nabajyanama ba GASABO ariko ntacyo bavuga imbere ya HE
kuko ntacyo Gasabo ikora

deus yanditse ku itariki ya: 29-11-2021  →  Musubize

Mwamboneyemo nabajyanama ba GASABO ariko ntacyo bavuga imbere ya HE
kuko ntacyo Gasabo ikora

deus yanditse ku itariki ya: 29-11-2021  →  Musubize

Nyakubahwa Perezida Twitoreye Nakurikiye uko mwosoje itorero ryabayobozi,rwose Message mwabahaye niyo kdi irakwiye iranasobanutse
Ariko ikibazo gihari ni kimwe gusa abahawe ubutumwa ntabwo bari bahari Isura yabo yari ihari Ariko imitima yari yagiye
ex:ukurikire abawe ijambo uko bavuze bose noneho urabona ko nabo bari bifitiye ibyaho kugirango babone uhavuye wishimye kdi uzakurikirane aho wagiye hose usanga Intero ari Imwe
Nyakubahwa saba Abayobozi bareke kukubeshya kuko iyi ntambara turwana ngo umuturage ku isonga ihora igaruka sibyo twakagombye kuba twarayivuyeho tugeze aho amaso yacu areba iterambere gusa

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 29-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka