Iyi nama yari ingenzi - Minisitiri Nduhungirehe ku nama ya EAC-SADC
"Inama ihuriweho ya EAC na SADC, yabaye ku mugoroba w’ejo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC no kwemeza ko hakenewe ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika."

Ni ubutumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe bushimangira ibyaganiriweho mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byo muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ku wa 24 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi nama yatanze imbaraga nshya zigamije gushakira amahoro Akarere, binyuze mu gushimangira guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi mu nzira imwe ihuriweho na EAC-SADC, ari nayo yonyine gusa iganisha ku mahoro mu Burasirazuba bwa DRC.
Ati: "Indi gahunda iyo ari yo yose yategurwa n’abandi baturutse hanze, igomba kuza gushyigikira iki gikorwa kiyobowe na Afurika."
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu minsi irindwi, mbere y’uko uku kwezi kurangira, abayobozi ba EAC na SADC (Perezida William Ruto wa Kenya na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe), bazaha ubutumwa abahuza bashya bashyizweho kugira ngo hatangire ibiganiro byari bimaze igihe bitegerejwe hagati y’impande zose zifitanye amakimbirane, harimo na M23 hagamijwe gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane amaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa DRC.
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye inama yahuje abayobozi ba afurika. Baganira ku bibazo biri mu karere, Reka twizere ko hagiye kubaho impinduka zishingiye kubyavugiwemo ndetse n imyanzuro yafashwe’ Murakoze.